"Ibimansuro biciwe mu Rwanda twaba indaya"

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nyakanga 2016 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Mu mibereho ya muntu ahora yifuza kubaho mu buzima bwiza no guhora ashaka buri kintu cyose kibereye amaso cyangwa se kigezweho.

Kugera kuri ibyo byiza bisaba gukora rimwe na rimwe ukavunika cyane.

Imirimo cyangwa se imyuga iratandukanye, hari abahitamo guhinga ngo bo n’imiryango yabo baramuke, abayoboka ububaji,abakora mu biro n’abandi bose bakora uko bashoboye ngo batungwe n’amaboko yabo.

Imirimo yose siko ishimwa na sosiyete habamo n’igawa, ifatwa nk’urukozasoni n’aho yaba yinjiriza ba nyirayo akayabo.

Mu muco nyarwanda, ni ishyano kubona umukobwa yicugusa imbere y’abagabo yambaye ubusa cyangwa se ibisa na byo. Nubwo ari akazi kaba kamutunze, hari abavuga ko ari uguta umuco, abandi bakavuga ko birarura urubyiruko n’abandi.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda tariki 30 Kamena uyu mwaka yahuje inzego zitandukanye, bamwe mu badepite basabye ko ibyitwa ibimansuro byafungwa ngo kuko bidahesha isura nziza igihugu.

Ni ibintu bikorwa n’abakobwa babyina basa n’aho bambaye ubusa bagamije gushimisha abaje kubareba.

Mu tubari twinshi duhenze (VIP) two mu mujyi wa Kigali cyane cyane nk’utw’i Remera, Nyamirambo, Nyabugogo n’ahandi, usanga guhera saa tanu z’ijoro kuzamura hari abakobwa baba bari kutubyiniramo ikimansuro bambaye ubusa cyangwa imyenda y’urukozasoni kugira ngo babone ikibatunga.

Bamwe mu bakora ako kazi bavuze ko ibimansuro biramutse bihagaritswe nk’uko byifujwe na zimwe mu ntumwa za rubanda, ngo bajya kwibera indaya.

Mukamisha Liliane w’imyaka 26 umaze imyaka ibiri abyina ikimansuro mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “ None se urumva ubwo nakora akahe kazi uretse kujya gutega nk’abandi koko? None se ko ntize nakora iki uretse kujya nangarira mu muhanda gusa?”

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa umansurira i Nyamirambo hafi y’ahitwa kuri Cosmos yemereye umunyamakuru ko akazi akora gaciwe mu Rwanda abakobwa benshi bagakora baba indaya.

Yagize ati “ None se nkubeshye uragira ngo kumansura biciwe benshi muri twe ntibahita batangira gutega?”

Uyu yakomeje avuga ko hari ubwo banicuruza ku bagabo baba baje kubareba, ariko ngo babiciye noneho bajya mu buraya burundu.

Abakobwa bakora akazi ko kumansura, ngo bahembwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 80 ku kwezi, icyakora ngo bitewe n’abakiliya baba baje kubareba bakabishimira, ngo hari n’ushobora gukuba inshuro eshanu umushahara ahabwa ku kwezi.

Inkuru bijyanye:Ibimansuro byasabiwe gufungwa mu Rwanda

Imyambarire yo bimansuro hari abayita iy'urukozosoni
Imibyinire yo mu bimansuro hari abayibazaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza