00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa byo gukingira COVID-19 byagejejwe muri gare zo mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye ibikorwa byo gukingira abantu COVID-19 ibasanze muri gare zitegerwamo imodoka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Iyi gahunda yatangiye ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, igamije gufasha abantu bafite imyaka 18 kuzamura bacikanwe na gahunda yo kwikingiza COVID-19.

Iki gikorwa cyakorewe murui gare ya Nyabugogo, iyo mu Mujyi ahazwi nka ‘Down Town’, iy’i Remera n’iy’i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Bamwe mu bategera imodoka muri gare ya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, bari baracikanywe n’amahirwe yo kwikingiza kubera kubura umwanya babwiye IGIHE ko bishimiye ko begerejwe iyi serivisi.

Umukanishi witwa Ndayisenga Jean Bosco yavuze ko yishimiye kuba yikingije COVID-19, nyuma y’igihe cyari gishize atarafata urukingo kubera kubura umwanya.

Ati “Nari narananiwe kwikingiza kubera ko naburaga umwanya, gusa aho mboneye ko binsanze hafi yanjye byahise biba ngombwa ko njya kwikingiza nta kibazo.”

Yongeyeho ko kwikingiza kuri we bifite agaciro gakomeye bitewe n’uko aramutse yanduye COVID-19 itamuzahaza.

Mugenzi we, Gasana Innocent yashimiye Leta kuba yabegereje iyi serivisi ngo kuko hari benshi bayikeneraga hafi ntibayibone.

Ati “ Ntabwo wakumva uko byanshimishije kuko buri gihe nashakaga kwikingiza ariko nkahura n’ikibazo cy’uko nta byangombwa nari mfite, nyuma nibwo naje kubishaka ndabibona ku buryo numvise ko hano bari gukingirira mpita nza kugira ngo nanjye nikingize ntakomeza gushyira ubuzima bwanjye mu kaga.”

Umukozi wa RBC, Ndizeye Parfait, yamaze impungenge abantu baherewe doze ya mbere muri gare ababwira ko n’indi bazayibona ntakibazo.

Ati “Twaje muri za gare kuko ariho dusanga abantu benshi kugira ngo dufashe abavuga ko bagowe no kugera kuri site z’ikingira kuko intego yacu ari ugukingira abantu benshi ikindi n’uko ntawe ukwiye kugira impungenge z’uko akingiriwe i Kigali, ngo yibaze uko indi doze bizagenda.”

“Kubera ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga, ashyirwamo ku buryo iyo agiye gukingirirwa ahandi agaragara n’urukingo yahawe rugahita rugaragara.”

Yaboneyeho gusaba abatarakingirwa kwikingiza kugira ngo icyorezo cya COVID-19 gihashywe burundu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali abantu 93% bamaze gukingirwa COVID-19, intego ikaba ari iyo kugera kuri 100%.

Muri gare ya Nyabugogo abagenzi benshi bikingije COVID-19
Hari umubare munini w'abashaka gukingirwa
Abaturage bishimwe ko begerejwe serivisi zo gukingira COVID-19
Abahawe doze ya mbere bamazwe impungenge ko bazabona n'iya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .