00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa by’indashyikirwa by’umugabo we wishwe muri Jenoside byatumye ahabwa inka ihaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Musabyemariya Assoumpta wapfakaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe inka ihaka mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro ibikorwa byiza byaranze umugabo we, byo kuvura amatungo y’abaturage yakoreye mu yahoze ari Komini Muhazi.

Ni inka yahawe n’Urugaga rw’Abakora Umwuga wo kuvura Amatungo mu Rwanda muri gahunda yo kuremera no kwita ku bahoze bakora uyu mwuga bishwe muri Jenoside.

Musabyemariya Assoumpta wari ufite umugabo witwa Mucumbitsi Ildephonse wakoraga akazi ko kuvura amatungo muri Komini Muhazi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi ni we watoranyijwe kugira ngo ahabwe inka mu kuzirikana ibikorwa byiza umugabo we yakoraga.

Uyu mugabo wishwe tariki ya 12 Mata 1994 muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu gihugu, abaturage bavuga ko yakundaga kwitanga cyane mu kubafasha dore ko ngo yakoraga muri komini yose ari umukozi umwe ariko akabasha kubavurira amatungo no kubagira inama z’uburyo bayafata neza.

Umugore wa nyakwigendera, Musabyemariya avuga ko umugabo we yishwe urw’agashinyaguro kuko yaciwemo ibice ndetse ukuguru kwe kukajyanwa n’Interahamwe zivuga ko kuriho imari ishyushye kuko ngo yari yarashyizwemo inyunganirangingo.

Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ubworozi mu Karere ka Rwamagana, Niyitanga Jean de Dieu, yavuze ko Mucumbitsi Ildephonse bahisemo kuremera umuryango we mu buryo bwo kumwibuka no kuzirikana ku akazi keza yakoreye igihugu.

Ati “Twifuje ko umuryango Mucumbitsi yasize tuwuha inka ihaka mu rwego rwo kumwibuka tunazirikana akazi keza yakoze. Ubu yakagombye kuba ari mukuru wacu uri kutwerekera uko umwuga ukorwa ariko ntibyakunze ni yo mpamvu tumuzirikana twifatanya n’umuryango we.”

Yakomeje avuga ko inka yahawe umuryango we ari igihango cyerekana uko nyakwigendera akizirikanwa n’abakora umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo mu Rwanda.

Musabyemariya Assoumpta umugore wa nyakwigendera yavuze ko yanejejwe no kuba igihugu kikizirikana akazi keza umugabo we yakoraga nubwo yishwe muri Jenoside, avuga ko kuba ahawe inka bigiye kumufasha kwiteza imbere.

Ati “Ndashimira ubuyobozi butuba hafi, nkanashimira urugaga rw’abakora ubuvuzi mu Rwanda rwanyoroje inka. Ubu ubuzima burakomeje, umwana nyakwigendera yansigiye ameze neza yarakuze.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yavuze ko mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye abibumbiye mu Rugaga rw’Abakora Ubuvuzi bw’Amatungo ku gufasha no kuremera umugore wa nyakwigendera.

Ati “Igikorwa nk’iki cyongerera imbaraga n’icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukavuga tuti abantu beza baracyariho, ibyo twahuye nabyo byararangiye icyizere cy’ubuzima bwiza kirahari.”

Yasabye buri wese kujya akura isomo ku bikorwa byiza biba byabaye byo gufasha abarokotse Jenoside avuga ko bishimishije kubona abantu bafite umutima mwiza wo kuzirikana bamwe mu bishwe muri Jenoside bakoraga akazi kabo neza ariko bakaza kwicwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Muhamya Aman, yashimiye abo mu Rugaga rw’Abakora Ubuvuzi bw’Amatungo, avuga ko guha inka uwarokotse Jenoside ari ukunganira Leta mu bikorwa bibateza imbere.

Yavuze ko nyakwigendera yavuraga amatungo y’abandi baturage mu bwitange bwinshi, gufasha umuryango we rero ngo ni ukuzirikana akazi keza yakoze.

Uretse kuremera inka ihaka umugore wa nyakwigendera, aba bakozi bashinzwe kuvura amatungo banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muhazi rushyinguyemo imibiri irenga 9000, banemera inkunga yo gukomeza kurwubaka.

Musabyemariya yavuze ko inka yahawe igiye kumufasha kwiteza imbere
Niyitanga Jean de Dieu wari uhagarariye Urugaga rw'Abakora Ubuvuzi bw'Amatungo yavuze ko bazakomeza gufasha imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhazi, Muhamya Aman, yavuze ko kuremera uwarokotse Jenoside ari ugufasha Leta gukomeza kubaba hafi no kubereka ko batari bonyine
Inka yahawe yavuze ko azayifata neza kugira ngo nayo imuhe umusaruro
Musabyemariya n'umwana nyakwigendera yasize atwite kuri ubu ni inkumi nkuru
Inka yahawe ihaka hejuru y'amezi atanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .