Ibikorwa birivugira! Impinduka zidasanzwe mu rwego rw’amakoperative mu myaka 25

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite urwego rw’amakoperative ruri ku muvuduko udasanzwe, haba mu iterambere ryayo no mu ry’abanyamuryango.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative, RCA, igaragaza ko mu Rwanda habarurwa amakoperative 9706 agizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni eshanu. Afite umugabane shingiro ungana na miliyari 47 Frw.

Mu Rwanda kandi hari amakoperative yo kuzigama no kugurizanya agera kuri 447, arimo 416 ya Umurenge Sacco. Yose hamwe afite abanyamuryango bakabakaba miliyoni eshatu, bafite ubwizigame bungana na miliyari 70 Frw.

Mu myaka itanu ishize aya makoperative yose yatanze inguzanyo ingana na miliyari 296 Frw.

Ibi ariko siko byahoze kuko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda hari amakoperative 129 afite abanyamuryango bari munsi y’ibihumbi 200.

Koperative y'abagore baboha uduseke ni imwe mu zimaze kubaka ubushobozi bw'abanyamuryango bayo muri Gatsibo

Uyu munsi mu gihugu hari ibyiciro bitandukanye bw’amakoperative birimo Amakoperative yo kuzigama no kugurizanya (Sacco/Coopec), ay’ubuhinzi n’ubworozi, atunganya umusaruro, ay’abacuruzi n’abaguzi. Hari kandi amakoperative y’ubwikorezi no gutwara abantu, ubukorikori, ubwubatsi, atanga serivisi, ubucukuzi, ubworozi n’uburobyi bw’amafi.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Amakoperative, RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco, yagarutse kuri zimwe mu mpinduka zatumye u Rwanda rubasha kugera kuri iyi ntambwe.

Ibi byose bitangira mu 2009 ubwo hashyirwagaho politiki nshya yo guteza imbere amakoperative, iteganya ko abanyarwanda bose bafite umurimo bahuriyeho bashobora kwishyira hamwe.

Ati “Iyi ni gahunda ya leta yo gushishikariza abaturage gukirigita ifaranga, kandi hamwe n’uyu muvuduko turiho amakoperative azakomeza kuba umusemburo w’iterambere ry’igihugu.”

Ibikorwa birivugira

Koperative ni umuryango wigenga uhuriweho n’abantu bawugiyemo ku bushake bwabo bagamije gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo no gukemura ibibazo bahuriyeho mu by’ubukungu, imibereho myiza no mu by’umuco.

Abari muri koperative bakorera hamwe ibikorwa byunguka basangira umutungo kandi bafite uburenganzira bungana mu micungire y’uwo mutungo.

Prof. Harerimana avuga ko binyuze mu bukangurambaga bwagiye bukorwa, abanyamuryango ba za koperative biyongereye cyane ndetse n’umugabane shingiro ukiyongera nk’uko ibarura baherutse gukora ribigaragaza.

Ubushakashati bwakozwe muri koperative 552 z’ubuhinzi zibanda ku bihingwa byatoranyijwe mu Turere 12, byagaragaye ko abanyamuryango bagiye biyongera ku kigero cya 36%, ugereranyije n’ukuntu koperative zitangira byari bimeze. Ikindi kandi imari shingiro yagiye yiyongera kuri 92% ugereranyine n’uko byari bimeze mu itangira ryayo.

Yakomeje avuga ko kuri ubu politiki nshya y’amakoperative ikangurira abanyamuryango gukoresha amafaranga bunguka mu gushora imari mu bikorwa bitandukanye.

Imibare y’Akarere ka Gatsibo igaragaza ko hari amakoperative 251, afite abanyamuryango basaga ibihumbi 21.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko abari muri aya makoperative bose nta n’umwe uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi na bake bari mu cya kabiri bagenda batera imbere ku buryo mu minsi iri imbere bazagenda bazamuka.

Urugero ni Coproriz Ntende (Cooperative de Promotion des Riziculteurs de Ntende) yashinzwe mu 2003 yibanda ku gihingwa cy’umuceri. Yagiye yaguka haba mu bwinshi bw’abanyamuryango n’umusaruro, itangira ihinga ku buso bwa hegitari 60, ifite abanyamuryango bagera kuri 50. Uyu munsi ihinga kuri hegitari 900 n’abanyamuryango 3761.

Bamaze kugera ku bikorwa by’iterambere birimo hoteli y’inyenyeri ebyiri, amakamyo arindwi, ubworozi bw’inkoko aho buri munyamuryango afitemo inkoko 50 ze bwite n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi wa COPRORIZ Ntende, Rugwizangoga Elyse yavuze ko bafite intego yo gukomeza guteza imbere imibereho y’abanyamuryango hibandwa ku kubaka ubushobozi bwabo.

Uwayisenga Alphonsine ni umunyamuryango wa Koperative Innovation Rugarama, ikora ubukorikori yifashishije ibisigazwa by’amacupa, imifuka iba yajugunywe bagakoramo ibintu bitandukanye birimo ibikapu, tapi n’ibindi.

Yabwiye IGIHE ko nyuma y’umwaka umwe amaze muri iyi koperative yabonye impinduka zikomeye mu rugo rwe, aho kuri ubu atagisabiriza umugabo we ahubwo bafatanya mu iterambere ry’umuryango wabo.

Ati “Uretse kuba iyo ndi muri koperative mbasha gushyikirana n’abandi nkaba navuga ko yankuye mu bwigunge, ariko kandi ubu ntabwo ngitegera amaboko umugabo wanjye, abana dufatanya kubishyurira mituweri akenshi n’amafaranga y’ishuri ninjye uyishyura.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abamotari mu Rwanda, Ferwacotamo, Ngarambe Daniel, avuga ko iri shyiramwe rifite abanyamuryango ibihumbi 45. Nyuma ya Jenoside ubumotari bwafatwaga nk’akazi kadashobora gutunga nyirako ariko ubu ababukora bishyize hamwe ndetse bahabwa umurongo ubafasha mu iterambere ryabo.

Ati “Abamotari b’uyu munsi bamaze gutera imbere, batunze imiryango yabo bose bishimiye kuba igihugu cyarabohowe kuko ukirimo wese afite umutekano n’ubukungu.”

Hari ibyo kunozwa no kongerwamo imbaraga

Prof. Harerimana avuga ko leta yashyizeho uburyo bwo korohereza abanyarwanda gutangiza koperative, by’umwihariko ku bijyanye n’icyangombwa cyo kwemererwa gutangira gisigaye gitangirwa iminsi itanu mu gihe mu myaka itatu ishize byakorwaga mu minsi 30.

Ati “Hashize igihe, ntabwo dukeneye ko abaturage badusanga mu biro ngo baje gushaka ibyangombwa byo gufungura koperative ahubwo twe tubasanga aho bari bamaze kwishyira hamwe, tukanabafasha mu bujyanama n’ubundi bubafasha. Intego dufite ni uko niba gufungura ikigo bitwara amasaha atandatu, natwe nibyo turi kunoza.”

Mu myaka yashize koperative zakunze kuvugwamo imicungire mibi, abayobozi bazo batorokana amafaranga y’abanyamuryango n’ibindi bibazo bitandukanye.

RCA itangaza ko nko muri Koperative Umurenge Sacco, Abanyamuryango bari barafashemo inguzanyo batinze kwishyura n’ayo banyereje yose hamwe yagerage kuri miliyari 5Frw, ariko kuri ubu hamaze kugaruzwa miliyari 2.8Frw. Muri koperative zisanzwe hari haranyerejwe miliyari 1.9Frw, hamaze kugaruzwa miliyoni 220Frw.

RCA ivuga ko abibye aya mafaranga cyangwa abayanyereje, bagejejwe mu butabera ndetse abayobozi bagaragaweho imiyoborere idashyira imbere inyungu z’abanyaamuryango bambuwe inshingano hatorwa abo abanyamuryango biyumvamo kandi bazafasha koperative gutera imbere.

Kugeza ubu koperative zicunzwe neza zigera ku 94%, naho 3% ziri hagati mu gihe 3% zicunzwe nabi.

Ingamba zikomeje gufatwa n’iki kigo harimo gukoresha abacungamutungo babifitiye ubumenyi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’umutungo w’amakoperative.

Aba ni abanyamuryango ba Coproriz Ntende, imwe muri koperative zimaze kwiyubaka muri Gatsibo, iherutse guhabwa igihembo nk'iyahize izindi mu Rwanda
Mu Rwanda hari Koperative y’abatwara ibintu mu modoka nini ikorera mu Karere ka Kicukiro, COTRAMACK, aha ni ku wa 6 Nyakanga 2019, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe Amakoperative abayobozi bari gusura ibikorwa
Umuyobozi Mukuru RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco, avuga ko urwego rw'amakoperative mu Rwanda rutanga icyizere cy'ahazaza

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza