Ibikoresho byo kubungabunga ubuziranenge bw’amata bya miliyoni irenga 1$ bigiye guhabwa aborozi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Kamena 2019 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda itangaza ko uko imyaka ishira umusaruro w’ibikomoka ku bworozi ugenda wiyongera by’umwihariko umukano aho kuri ubu umunyarwanda anywa nibura litiro 68 z’amata ku mwaka.

Ni imibare itangazwa ba Minagri mu gihe kuri uyu wa 1 Kamena, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amata.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr Mukeshimana Geraldine abinyujije kuri Twitter yashimye abakomeje kugira uruhare mu kugira ngo abanyarwanda banywe amata buri munsi.

Yakomeje agira ati “Turashimira by’umwihariko aborozi, abageza amata ku baturage, abayatunganya mu nganda n’abayacuruza. Mukomereze aho.”

Umusaruro w’ibikomoka ku bworozi by’umwihariko ibikomoka ku mata wariyongereye mu Rwanda, aho mu mwaka wa 1998, Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu ku mwaka, kuri ubu akaba anywa litiro 68 ku mwaka.

Minagri igaragaza ko mu 2014, umusaruro w’amata wari litiro miliyoni 634,330 ku mwaka, mu mwaka ushize wa 2018, umusaruro wageze kuri litiro miliyoni 816,791.

Ibi ariko ngo byose byagezweho binyuze muri gahunda ya Leta yo kongera imbaraga mu kuvugurura ubworozi hakoreshejwe gutera intanga, gahunda ya Girinka Munyarwanda, ndetse no kongera imirire y’inka.

Guverinoma kandi yakoze ubukangurambaga mu kwita ku bworozi cyane cyane inka zigashakirwa ibiryo byiza. Abaturage benshi bamaze gukangukira guhinga ubwatsi bwiza.

Ikindi Guverinoma y’u Rwanda yafashije aborozi kubona amazi yo kuhira inka zabo n’ibyo kuzigaburira hirya no hino mu gihugu. Mu 2017 u Rwanda rwatangije umushinga RDDP, wa miliyari 53 wo kongera umukamo no kuwongerera agaciro.

Muri Kanama 2018, binyuze muri RDDP, Minagri yatangiye kuvugurura amakusanyirizo y’amata 60, mu gihugu bikaba byaratwaye miliyoni 945,068,433 Frw.

Mu kongera imbaraga mu bwiza n’ubuziranenge bw’umukamo, aborozi bafashwa kubona ibicuba n’uburyo bwo kuyabika neza kugira ngo bakemure imbogamizi bajyaga bahura na zo gusigasira ubwiza bw’amata kugera ku makusanyirizo. Kugeza ubu ibicuba 4000 bimaze gutangwa.

Guhera muri Kamena 2019, ibindi bicuba 16,050 bizahabwa aborozi hirya no hino mu gihugu. Birimo 7600 bya litiro eshanu, 4150 bya litiro 10, ibicuba 1,000 bya litiro 20. Hari kandi ibicuba 1,500 bya litiro 40 n’ibindi 1,800 bya litiro 50. Muri ibi byose aborozi ba Gishwati bazahabwa 3,465.

Amakusanyirizo kandi azahabwa ibyuma bikonjesha amata 25 muri Kamena. Ibi bikoresho byose bizahabwa aborozi n’amakusanyirizo bizaba bifite agaciro ka 1,396,415 y’amadolari.

Abahinzi bazatanga umusanzu wa 20% by’iki kiguzi cyose hanyuma leta ibatere inkunga y’asigaye yose. Kugeza ubu abatwara amata banini 15 bahawe ibyangombwa, abandi bato 156 bayatwara bahawe ibyangombwa naho amakoperative 12 y’abayakusanya yaremwe.

Impuguke zigaragaza ko ubusanzwe amata afite 99% by’intungamubiri zihagije kandi zikenerwa n’umubiri.

Intungamubiri dusanga mu mata zirimo Calcium ikomeza amagufwa n’amenyo, proteyine itera igikuriro cy’umuntu igasana ingingo n’ingirangingo zasenyutse, Magnesium ifasha imitsi gukora neza.

Vitamin A, B12 na D zifasha umubiri kugubwa neza no gukomera, phosphore, uyu akaba ari umwunyungugu ufasha umubiri kugira imbaraga hamwe na potassium irinda umuvuduko ukabije w’amaraso.

Guhera muri Kamena 2019, ibicuba 16,050 bizahabwa aborozi hirya no hino mu gihugu
Amakusanyirizo azahabwa ibyuma bikonjesha amata 25 muri Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza