Ibihugu bya EAC biri kwigira hamwe ibyatuma amashanyarazi agera kuri bose

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Impuguke n’abakora mu rwego rw’ingufu mu bihugu byo muri Afurika y’I Burasirazuba zisanga gushyiraho amategeko ahuriweho no koroshya imisoro ku bashora imari muri uru rwego ari bimwe mu byafasha kugeza amashanyarazi ku baturage bose cyane cyane abo mu bice by’icyaro.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu ku munsi wa mbere w’inama yahuje impuguke zo mu rwego rw’ingufu ziri i Kigali zigira hamwe uburyo zateza imbere ingufu zisubira ngo buri muturage abashe kugezwaho amashanyarazi.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri hararebwa uburyo bwo gushyiraho amategeko ahuriweho no gushyira mu bikorwa politiki ifasha ikanorohereza abashoramari mu by’ingufu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo bishinzwe ingufu zisubira muri Afurika y’Uburasirazuba, Dr. Eng. Matimbwi Matthew yavuze ko hakenewe gushyirwaho amategeko ahuriweho n’ibihugu bigize umuryango kugira ngo abikorera by’umwihariko abashora imari muri uru rwego babashe koroherezwa.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, u Rwanda rwihaye intego ko Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amashanyarazi mu 2024.

Kuri ubu abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi ni 51% bavuye ku 9% bariho mu 2010.

Kuri ubu u Rwanda rufite ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 220. Abafite amashanyarazi biturutse ku mirongo migari ni 38%, naho abakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ni 13%.

Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda igaragaza ko binyuze mu ngamba zashyizweho zigamije korohereza abikorera muri uru rwego hari icyizere ko ingamba zo kugeza amashanyarazi kuri bose zizaba zagezweho mu 2024.

Umuyobozi ushinzwe ingufu muri Mininfra, Nyamvumba Robert yavuze ko bakomeje gushishikariza abikorera gushora imari muri uru rwego ariko kandi n’abaturage nabo bakibutswa ko bagomba kugira uruhare rwabo muri uru rugamba.

Yagize ati “Icyo tubona ni uko kuba leta ikorana n’abikorera, byatumye urwego rw’ingufu rugira imikorere inoze ariko iganisha ku gutanga serivisi nziza kandi n’abaturage bashishikajwe no kudasigara inyuma. Twizeye ko bizagera mu 2024 abanyarwanda bafite amashanyarazi haba aturuka ku miyoboro rusange cyangwa andi mahirwe ahari.”

Nyamvumba yakomeje avuga ko gushyiraho politiki nziza z’ibihugu zorohereza abikorera hashyirwaho ibikorwa remezo bibafasha kugera ku baturage, by’umwihariko abatuye mu cyaro.

Mu Rwanda habarurwa ibigo 52 by’abikorera aho abenshi batanga amashanyarazi atari ay’imiyoboro migari (Off-grid).

Intego ya Guverinoma yo kugeza amashanyarazi kuri bose, adashingiye ku murongo mugari azaba ari 48% naho azatangwa aturutse ku miyoboro migari azaba angana na 52%.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu rwego rw’ingufu, Sanday Kabarebe yavuze ko hakiri imbogamizi mu bijyanye n’amashanyarazi aturuka ku mirasire.

Yagize ati “ Imirasire ishyirwa mu giturage aho abantu usanga badafite ubushobozi, rero ku bufatanye n’inzego zitandukanye turi kureba uburyo umuturage yabona uwo muriro ku giciro kimworohere.”

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi, hibandwa ku mishinga y’ibikorwa remezo byubatswe bikanatangira gukora harimo; Urugomero rwa Nyabarongo ya I rwatashywe muri Werurwe 2015.

Hari kandi uruganda rw’amashanyarazi rwa Kivu Watt rutanga megawatt 26.4, Giciye ya I itanga megawatt 4, uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba ruri mu Karere ka Rwamagana rutanga megawatt 8.5 n’urwa Gishoma rutanga MW 15.

Umushinga wa Kivu Watt utanga Megawatt 26.4 wongereye amashanyarazi igihugu cyari gifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza