Kwamamaza

Ibihugu bya EAC biranengwa kudindiza iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 17:53' na Philbert Hagengimana


Komisiyo y’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASTECO) itangaza ko ibihugu biyigize bitanga umusanzu ku rugero ruciriritse, bikaba inzitizi yo kugera ku ntego mu bikorwa uba warateguye.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Jessica Eriyo, yasabye ibihugu bigize uwo muryango kongera umusanzu wabyo muri Komisiyo ishinzwe kubifasha kugera ku iterambere binyuze mu bumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya (East African Science and Technology Commission/EASTECO).

Ibi yabitangarije mu nama ngarukamwaka irimo kubera i Kigali, aho bazasuzuma gahunda y’ibikorwa by’imyaka itanu by’iyo komisiyo, bizafasha kugera ku ntumbero z’iterambere hashingiwe mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage biciye mu bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Aganira n’abanyamakuru, Jessica Eriyo yagize ati “Turi hano ngo dutegure gahunda y’ibikorwa by’imyaka itanu iri imbere. Iyi ni intambwe nziza duteye igana imbere. Ndibaza ko nitumara gushyiraho iyo gahunda, ari na bwo tuzamenya amafaranga bizasaba mu gushyigikira ibyo bikorwa. Icyo nasaba ibihugu ni uko byatanga ubufasha bukenewe."

Yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko ingengo y’imari y’iyo Komisiyo igabanywa kubera umusanzu udahagije w’ibihugu bya EAC, ariko ngo impamvu na yo irazwi.

Ati “Tuzi impamvu y’ibyo bihugu ko ari ibindi bikorwa byihutirwaga cyane kuri byo, ariko turakomeza guhamagarira ibihugu kongera umusanzu wabyo kuko EASTECO ntabwo yikorera ubwayo, ahubwo ikorera ibihugu biyigize.”

Minisitiri w’uburezi, Dr.Papias Malimba, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye gushyirwa mu gatebo kamwe n’ibindi bihugu binengwa, kuko umusanzu atari uw’amafaranga gusa wavuzwe.

Ati “Umusanzu bavuze si uwo gutanga amafaranga gusa, ahubwo ni uwo gushyiraho na za politiki zigamije guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya. Ibyo rero ntibyatuma u Rwanda rushyirwa mu bihugu bidatanga umusanzu, kuko urebye ubushake n’imbaraga bishyirwa mu guteza imbere ikoranabuhanga, ubumenyi n’ubumenyingiro hamwe n’ikoranabuhanga, ni imwe muri Politiki rushyira imbere mu guhindura imibereho y’abanyarwanda.”

Mu kubishimangira, yakomeje avuga ko iyo politiki ishyirwamo imbaraga mu mu ngeri zose z’imibereho.

Ati “ Ntabwo ari mu burezi gusa ahubwo no mu buhinzi, mu buvuzi,… ahantu hose, tuzi ko twifashishije ikoranabuhanga no guhanga udushya twagera kuri byinshi. Ibyo rero na none bigaragaza imbaraga u Rwanda rushyiramo.”

Yanatanze ingero ku mafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari agamije gufasha ibigo by’icyitegererezo mu bumenyi n’ikoranabuhanga (Centres d’Excellence), gusa ngo umusaruro wo si uw’ako kanya, ahubwo hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere ibyo bikorwa bizaba byivugira.

Inama ya gatanu idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yateranye tariki ya 18 Kamena 2007, ni yo yashyizeho EASTECO ahanini bagendeye ku masezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku mutwe wa 16, mu ngingo yawo ya 103 igamije guteza imbere akarere binyuze mu ikoranabuhanga.

Ubwumvikane hagati ya Leta y’u Rwanda na EAC bwo gushyira icyicaro cy’iyi Komisiyo i Kigali, bwasinywe tariki ya 25 Gashyantare 2014.

Gertrude Ngabirano(ibumoso), Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASTECO)
Minisitiri w’uburezi, Dr.Papias Malimba
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Jessica Eriyo(ibumoso)
Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Gasingirwa Marie Christine
Abitabiriye inama mu ifoto rusange

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved