Ibihugu 27 bya Afurika byahuriye mu Rwanda mu inama ya YALI yiga ku miyoborere myiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2019 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Guhera tariki ya 23 kugeza tariki ya 27 Kamena 2019, mu Rwanda haberaga inama yahuje abayobozi b’abanyafurika bakiri bato bagera kuri 100 bahagarariye ibihugu 27 bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Iyi nama yari igamije kwiga uko urubyiruko rwakomeza gukoresha ubumenyi rwahawe muri gahunda ya YALI, yo guteza imbere umugabane wa Afurika cyane cyane bibanda ku miyoborere myiza nk’inkingi y’iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’akanama ngishwanama ka YALI muri Afurika y’Iburasirazuba, Theoneste Ngiruwonsanga, akaba ari nawe wari uhagarariye u Rwanda akaba n’umwe mu bateguye iyi nama, yashimiye abaterankunga ku mahirwe bahawe yo kongererwa ubumenyi muri gahunda zitandukanye ndetse ahamagarira abayobozi bakiri bato bitabiriye iyi nama gukora cyane no kuba intangarugero mu byo bakora bibanda mu guhindura ubuzima bw’abo bayobora.

Ngiruwonsanga asanzwe akora mu Kigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda Information Society Authority, RISA).

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, nawe yibukije abitabiriye iyi nama ko gahunda ya YALI imaze guhugura abayobozi b’abanyafurika barenga 4000 kuva yatangizwa muri 2014, kandi ko umusaruro w’iyi gahunda watangiye kugaragara, abasaba gukomeza kwibanda ku bufatanye mubyo bakora ndetse no guhora batekereza icyateza imbere umugabane wa Afurika bibanda ku miyoborere myiza no guhanga imirimo ku rubyiruko.

Aba bayobozi bakiri bato barenga 100 bakorera ibigo bya Leta n’abahagarariye amasosiyete yabo baturutse mu bihugu birenga 27 bya Afurika (Angola, Botswana, Burkina Faso, Cabo Verde, Cameroon, Centrafurika (CAR), DRC, Congo, Ethiopia, Ghana, Guinea, Guinea-Bissau, Kenya, Liberia, Madagascar, Mali, Nigeria, Senegal, Sierra Leone, South Africa, South Sudan, Sudan, Tanzania, Gambia, Togo, Uganda, Zimbabwe).

Batemberejwe Umujyi wa Kigali berekwa iterambere ryagezweho nyuma y’imyaka 25 kubera ubuyobozi bwiza kandi banasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi birebera ingaruka z’ubuyozi bubi.

Iyi nama yasojwe abayitabiriye biyemeje gukomeza gufatanya mu byo bakora, gutinyuka bakajya mu myanya y’ubuyobozi baharanira kuba abayobozi b’intangarugero, gushyiraho urubuga rw’ibitekerezo bijyanye n’imiyoborere myiza muri Afurika no gukomeza guteza Afurika imbere bahindura ubuzima bwabo bayobora kandi baharanira amahoro n’umutekano.

Mandela Washington Fellowship for Young African Leaders Initiative (YALI) ni gahunda yatangijwe mu 2010 na Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Amerika, yashyizweho hagamijwe guha imbaraga urubyiruko, iha amahirwe Abanyafurika batuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara, kugaragaza impano zabo muri kaminuza zikomeye muri Amerika zikabafasha kuzamura ubumenyi bwabo hibandwa ku buyobozi n’ubumenyi n’amasomo ajyanye n’ubushabitsi, kwihangira imirimo, guteza imbere aho bakomoka no kwimakaza ihame ry’imiyoborere n’ibindi.

Abaturutse mu bihugu 27 bya Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama ya YALI yiga ku miyoborere
Nerima Wako, Umuyobozi w'Umuryango Siasa Place wo muri Kenya
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter Vrooman yashimye ibyo gahunda ya YALI imaze kugeraho
Umuyobozi w’akanama ngishwanama ka YALI muri Afurika y’Iburasirazuba, Theoneste Ngiruwonsanga, yashimye amahirwe bahawe yo kongererwa ubushobozi
Akanama ngishwanama ka YALI muri Afurika y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza