00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe bikomeye ku banyeshuri bakize Covid-19 bitegura ibizamini bya leta

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bagiye gusoza ibyiciro binyuranye by’amashuri, baritegura gukora ibizamini bya leta aho kuri iyi nshuro bashimangira ko nta kintu na kimwe gikwiriye kubabuza kubikora.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri kigaragagaza ko guhera ku wa 12 Nyakanga 2021 abanyeshuri basoza amashuri abanza bazatangira gukora ikizamini cya Leta, mu gihe ku wa 20 Nyakanga abari kurangiza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye nabo bazabitangira.

Ni ibizamini bigiye gukorwa ku nshuro ya Mbere kuva Covid-19 yagera mu Rwanda kuko mu 2020 hatigeze hakorwa ibizamini bya Leta.

N’ubwo ingengabihe yatangajwe ariko hari n’ingamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kuko igihari kandi yakajije umurego.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’Uburezi aherutse gutangaza ko amashuri yose afungwa, abiga baba mu bigo bagahita bacyurwa hagasigara abari kwitegura ibizamini bya Leta.

Gufungwa kw’amashuri igitaraganya byakomye mu nkokora abari kwitegura ibizamini bya leta yaba abiga bataha cyangwa ababa mu kigo kuko byahuriranye no kuba kwegerana bitemewe bityo abanyeshuri basabwa kwiga buri wese ku giti cye aho kwigira mu matsinda.

Ku biga bataha bo ni ibindi kuko hari ubwo abanyeshuri bishyiraga hamwe bakajya gusubiramo amasomo ku bigo bibegereye, ubu ntabwo byakunda n’ugerageje kwitegura abikorera mu rugo iwabo ku giti cye.

Umunyamakuru wa IGIHE yatembereye muri Kigali ku bigo by’amashuri, abanza n’ayisumbuye no mu ngo kureba uko abanyeshuri bari kwitegura ibizamini n’icyizere bafite cyo kwitwara neza.

Umunyeshuri wiga muri Saint Joseph les Travailleurs witegura gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu masomo ajyanye n’Ubukerarugendo, Uwera Claudine, yabwiye IGIHE ko n’ubwo biri kumugora ariko agerageza gusubiramo amasomo kandi ko yiteguye kwitwara neza.

Ati “Ndiguhura n’imbogamizi nyinshi kuko ndi kwiga njye nyine kandi kubera Covid-19 ntabwo mbasha guhura na bagenzi banjye ngo nigane nabo cyangwa ngo mpure n’ umwarimu abe yansobanurira. Ikibazo kirimo ntabwo ndigusobanukirwa neza ibyo ndikwiga.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri bari gufashirizwa mu ishuri bo bavuga ko n’ubwo kwigira mu matsinda bitemewe ariko bafashwa mu myiteguro yabo kandi ko biteguye kwitwara neza nk’uko Munyana Ange wiga mu cyiciro rusange yabigarutseho.

Ati “Dushingiye ku byo ikigo cyadufashijemo n’uburyo turi gusubiramo dufite icyizere cyo gutsinda. N’ubwo tutemerewe gukorera mu matsinda usanga abana b’abahanga ari bo bajya imbere bakadusobanurira cyangwa se tugafata nk’ibibazo tutumva tukabibaza umwarimu, gusa umunyeshuri wiga ataha tumufitiye impuhwe n’impungenge ko ashobora kuba atabona ubufasha buhagije.”

Mugenzi we wiga mu mwaka wa gatandatu Bahizi Olivier yavuze ko nta gikwiye gusubika ibizamini cyane ko bamaze igihe kitari gito bategereje gusoza uyu mwaka w’amashuri wababereye muremure.

Ati “Ni byo turabibona ko imibare iri kwiyongera umunsi ku wundi n’abaremba bari kwiyongera ariko tucyumva ko amashuri abaye ahagaritswe twabanje kugira ubwoba nk’abakandida, bamwe muri twe baranarize. Nubwo dusigaje igihe cy’icyumweru bashobora kudufungira ariko ku ruhande rwacu mu mashuri twirinze ntihagire ababoneka bandura muri aba bitegura gukora ikizamini njyewe numva nta mpamvu yatubuza gukora ikizamini.”

Yakomeje ati “Leta nubwo yashyiraho iyo guma mu rugo ariko mu mashuri ndumva ikizamini cya Leta tutabura kugikora uyu mwaka.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri biga mu mashuri abanza biteganyijwe ko ku wa 11 Nyakanga 2021 bazahurira aho bagomba gukorera ibizamini ngo bahabwe amabwiriza.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kamuhoza, Nkomezi Alex, yemeje ko ibizamini bidakozwe yaba ari nk’impanuka idasanzwe.

Umuyobozi wa Groupe scolaire Kimisagara nka hamwe mu hazakorerwa ibizamini dore ko ari nayo site nini mu Karere ka Nyarugenge kuko hazakorera abanyeshuri basaga 850 bavuye ku bigo bitanu binyuranye, Nsengimana Charles, yavuze ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko hashyizweho uburyo abanyeshuri n’abarimu bazaba bari kugenzura uko ibizamini bikorwa bazajya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Dufite ingamba zijyanye no kwirinda Covid-19, bazinjira tubapima umuriro kandi dufite ibipimo bihagije, umaze gupimwa akarabe naho mu cyumba cy’ikizamini byo umwana aba yicaye ku ntebe ari umwe, nta kintu na kimwe tubona kizabangamira ibizamini kugira ngo bitagenda neza.”

Ubuhamya bw’abanyeshuri bakize Covid-19

Uko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 yiyongera bigenda bitera impungenge abantu bose, haba abayirwaye cyangwa abatarayirwara. Buri wese umutima uba udiha atekereza ko ashobora kuyandura.

Ku banyeshuri bo nubwo batekereza ko kwiyongera kwayo gushobora kubabuza amahirwe yo gukomeza amasomo yabo cyane ko amashuri ari mu bikorwa bya mbere bikunze gufungwa, abayirwaye bavuga ko ari indwara batakwifuza kongera kurwara bitewe n’ububi bwayo.

Mukamisha Olga Pamela uri gusoza amashuri mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima [Physics, Chemistry and Biology] yagarutse k’uko yiyumvaga ubwo yari ayirwaye.

Ati “Covid-19 ni indwara ihungabanya, yantunguye cyane nyirwara. Ntabwo nari nzi ko yangeraho ariko ishobora no gutera agahinda gakabije. Bakidupima bakatubwira ngo ndayirwaye nahise ntekereza ko ngiye gupfa, kandi ko n’iyo ntapfa uyu mwaka nzongera ngasibira kuko numvaga kuyirwara utakira.”

Akomeza avuga ko yababajwe cyane no kubona ari indwara ituma ashyirwa mu kato ka wenyine agahamagararira buri wese ko nta adakwiye gukerensa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryayo.

Bamurange Vicky nawe wiga mu mwaka wa gatandatu, Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bwa Mudasobwa, [Mathematics, Physics and Computer Science) muri Lycée de Kigali yasobanuye ko benshi batekereza ko batarwara Covid-19 bibeshya kuko yandura mu buryo butunguranye.

Ati “Ntabwo navuga ngo ni indwara yoroshye cyangwa yoroheje ahubwo ni ibintu bisaba kwitonda, ndetse akirinda kuko ibaho n’ubwo abantu benshi baba bumva ko itabaho ariko irahari cyane.”

Bamurange yavuze ko yagaragaje ibimenyetso byayo ariko ntiyasobanukirwa koko niba ariyo ahubwo atekereza ko yaba arwaye indwara isanzwe nka Malaria, bamupimye bamusangamo Covid-19 bimutera kwiheba yumva ko ashobora kutazakora ibizamini bya Leta kuko yarwaye ku wa 14 Kamena 2021.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi n’Ibizamini mu mashuri, Dr. Alhponse Sebaganwa, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bashobora kugaragara ko barwaye Coronavirus mu bihe by’ibizamini nta mpungenge bakwiye kugira kuko bazategurirwa ibindi bizamini bamaze gukira icyorezo.

Ikizamini gisoza amashuri abanza kizakorwa n’abanyeshuri 254.678, ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizakorwa n’abanyeshuri 122.320, abasoza amashuri yisumbuye ni 52.145 mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya Leta ari 21.053.

Aba banyeshuri bizeye ko kuri iyi nshuro nta kintu na kimwe cyaburizamo ikizamini cya leta bitegura
Abiga bataha bari mu ihurizo ryo kutabona bagenzi babo babafasha gusubiramo amasomo
Iyo ugeze mu bigo abanyeshuri bakiri mu bigo, ubasanga mu mashuri yabo bari gusobanurirana
G S Kimisagara bateganyije uburyo bwo gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu kizamini
GS Kimisagara bateguye uburyo bwo gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu kizamini
Mukamisha Olga Pamela yavuze ko ubwo yari arwaye Covid-19 yari afite ubwoba ko agiye gupfa
Munyana Ange yavuze ko ababajwe na bagenzi bari mu rugo biga bonyine
Umunyeshuri ufite icyo arusha abandi ahabwa umunya akabasobanurira kuko kwigira mu matsinda bitemewe
Umuyobozi wa GS Kimisagara, Nsengimana Charles yavuze ko biteguye neza kandi ko ntagikwiye kuburizamo ibizamini
Umuyobozi w'Ishuri ribanza rya Kamuhoza Nkomezi Alex yavuze ko abana bari gufashwa kandi ko gusubika ikizami byaba ari nk'impanuka idasanzwe
Uwera Claudine uri kwitegurira ibizamini mu rugo yavuze ko ari guhura n'imbogamizi

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video : Lizerie Uwacu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .