Ibihano ku biba, abapfobya n’abakoresha nabi ibendera ry’igihugu byongerewe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Itegeko rigena imikoreshereze y’ibendera ry’igihugu ryavuguruwe, hongerwa ibihano ku bantu biba, bonona cyangwa bapfobya ibendera ry’igihugu.

Ahanini ibihano byongerewe ni ihazabu icibwa uwahamwe n’ibyo byaha.

Byatangajwe mu itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’Ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu.

Mu itegeko rishaje, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukoresha nabi ibendera ry’igihugu abigambiriye, yahanishwaga igifungo kuva ku kwezi kumwe kugera ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50 000Frw kugera ku 200 000Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Mu itegeko rishya, uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu itegeko rishaje, umuntu wese utubahiriza abigambiriye, upfobya, cyangwa wonona ibendera ry’Igihugu yahanishwaga igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mezi cumi n’abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 50 000Frw kugeza ku 100 000Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Mu itegeko rishya, umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibyo bihano ni nabyo bihabwa uwiba ibendera ry’igihugu.

Impinduka zabaye ku bihano bitangwa kuri iki cyaha, igihe cy’igifungo cyongerewe kigera ku myaka ibiri ndetse n’ihazabu irongerwa igera kuri miliyoni ebyiri.

Itegeko rishaje ryateganyaga igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana abiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano, ku muntu wese ukoresha abizi irindi bendera aryitirira ibendera ry’Igihugu.

Mu itegeko rishya, ukoresha irindi bendera aryitirira ibendera ry’Igihugu ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ikidasanzwe muri kuri ibi bihano ni uko igifungo cyagabanyutse aho kuba imyaka itatu ikaba ibiri, ariko ihazabu irongerwa aho kugarukira ku bihumbi magana abiri agera kuri miliyoni.

Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara atatu arimo icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu. Habanza ibara ry’icyatsi kibisi, rikurikirwa n’ibara ry’umuhondo, kandi ayo mabara yombi yihariye icya kabiri cy’ibendera ryose.

Igice cya kabiri cyo hejuru kigizwe n’ibara ry’ubururu rishushanyijwemo izuba n’imirasire yaryo y’ibara ry’umuhondo wa zahabu riri ku ruhande rw’iburyo. Iryo zuba n’imirasire yaryo bitandukanyijwe n’uruziga rw’ibara ry’ubururu.

Nta muntu ku giti cye wemerewe gutunga ibendera ry’Igihugu. Icyakora umuntu yemerewe gutunga no gukoresha amabara afatanye, ku buryo bushushanya ibendera ry’Igihugu.

Ibihano ku biba, abapfobya n'abasuzugura ibendera ry'igihugu byongerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza