Ibigwi n’amateka bya Musenyeri Nzakamwita wizihiza isabukuru y’imyaka 75

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Nyakanga 2018 saa 09:02
Yasuwe :
3 0

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba Musenyeri Servilien Nzakamwita, kuri uyu wa Gatandatu arizihiza isabukuru y’imyaka 75 amaze avutse, harimo 47 amaze ari Umusaserdoti.

Musenyeri Nzakamwita yavutse tariki 20 Mata 1943, mu yahoze ari Komini Kiyombe, Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Nyagatare. Kuva mu 1952 kugeza 1957 yize amashuri abanza i Kabare, Rushaki na Rwaza, akomereza mu Iseminari nto ya Rwesero.

Mu mwaka wa 1965, yinjiye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ahabwa Ubupadiri tariki 11 Nyakanga 1971 muri Paruwasi ya Rushaki. Imirimo y’Ubupadiri yayitangiriye muri Diyosezi ya Ruhengeri akorera kuri Paruwasi Katedarali, aho yamaze imyaka itanu ahava ajya kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja.

Mu 1989 yagiye kongera ubumenyi I Lumen Vitae mu Bubiligi agaruka mu 1991 ajya kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Rutongo kugeza tariki 25 Werurwe 1996, ubwo yatorerwaga kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 2 Nyakanga 1996.

Musenyeri Nzakamwita aganira na IGIHE mu busitani bwa Diyosezi ya Byumba

Amaze imyaka 22 ari Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yashinzwe mu 1981 ibyawe n’iya Ruhengeri. Iyi diyosezi niyo nini kurusha izindi mu Rwanda dore ko ituruka kuri Base muri Rulindo ikagera Kagitumba muri Nyagatare.

Musenyeri Nzakamwita yasanze igizwe na Paruwasi 13 ariko kuri ubu ikaba ifite Paruwasi 21.

Yagiye gutira Abapadiri muri RDC

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Musenyeri Nzakamwita yavuze ko akigera muri iyi diyoseze yahasanze abapadiri mbarwa ku buryo byaje kumusaba kujya gutira abapadiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yagize ati “Bari batatu nje mba uwa kane, aho mpagereye ariko nagiye muri Congo, Uganda gutira abapadiri kandi nabo barabantiza ariko njyewe abo nabuhaye kuva muri 1998, ubu maze kugira abarenga 100”.

Umupadiri wa mbere yahaye iri sakaramentu yitwa Robert Mpazayino, kuri ubu usigaye aba i Burayi. Mu bandi yahaye ubupadiri harimo Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Rutinduka Laurent.

Musenyeri Nzakamwita, inshuti y’iterambere n’abakene

Padiri Dushimimana Jean Marie Vianney ukora muri karitasi ya Diyosezi ya Byumba, yabwiye IGIHE ko yahawe Ubusaseridoti na Musenyeri Nzakamwita muri 2004. Yemeza ko ari inshuti y’iterambere kuko kuva yamumenya amuziho gukunda umurimo, gushaka iterambere rya diyosezi by’umwihariko agakunda abakene.

Diyosezi ya Byumba ifite ibigo nderabuzima bigera ku 10 n’ibitaro bya Kiziguro. Habarurwa inka zisaga ibihumbi 200 zimaze guhabwa abatishoboye muri gahunda ya Girinka. Hubatswe kandi inzu z’abatishoboye zirenga ibihumbi bitanu.

Hari kandi amashuri abanza, ayisumbuye Gatolika ari muri iyi diyosezi. Mu rwego rwa diyosezi no mu baturage muri rusange, hatewe amashyamba, abaturage bakorerwa amatarasi y’indinganire n’ibindi byinshi bigamije guteza imbere abaturage.

Padiri Dushimimana Jean Marie Vianney avuga ko ibi byose byagezweho kubera Musenyeri Nzakamwita ukunda abanyarwanda agaharanira icyabateza imbere.

Kuri Musenyeri Nzakamwita we avuga ko ibi byose abantu bavuga ko yabagejejeho biri mu bihe byiza atazibagirwa. Anavuga ko akiri muri Paruwasi ya Janja yubatse imihanda, amashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye Kiliziya Gatorika igiramo uruhare.

Musenyeri Nzakamwita, inshuti y’urubyiruko

Musenyeri Nzakamwita ashinzwe urubyiruko mu nama y’Abepisikopi mu Rwanda. Avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye gushishikarira indangagaciro.

Ati “Urubyiruko rwacu nirwo rwinshi muri iki gihugu, turabyiruye koko nkaba narushishikariza gukurana umutima mwiza bashishikarira indangagaciro ari iza kimuntu, iza Kinyarwanda n’iza gikirisitu kugira ngo bazashobore kwigirira akamaro, bakagirire igihugu cyabo na Kiliziya”.

Agira inama urubyiruko yo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byonyi byonona ubuzima bwabo bakiri bato bikaba byabatesha ejo habo heza.

Ibanga ry’ubuzima rya Musenyeri Nzakamwita

Musenyeri Nzakamwita yize mu ishuri rimwe na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa na nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago. Mu bapadiri batandatu batangiranye umurimo w’ubupadiri mu Nyakibanda, aba batatu nibo babashije kugera ku rwego rwa Musenyeri abandi bakomeje kuba abapadiri.

Uyu musaza ubona agifite agatege ugereranyije n’imyaka afite, avuga ko ibanga ry’ubuzima bwe ari ukumenya kwita ku buzima no kuburinda ibyonnyi.

Ati “Ibanga rero ubanza ntan’irihari! Ni Imana idutiza ubuzima umuntu akagerageza kubufata neza uko ashoboye yirinda ibyonona ubuzima, yivuza igihe kigeze naho ubundi tubuhabwa n’Imana kandi ntawe uzi igihe azabuviramo”.

Hari ibyo atazibagirwa

Musenyeri Nzakamwita avuga ko mu mirimo ye hari ibyo atazibagirwa birimo kuba yaratangiye kuyobora Diyosezi ya Byumba nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, rwakurikiwe n’intambara y’abacengezi yabangamiye bikomeye umurimo w’Imana.

Yagize ati “Muri iyi diyosezi intambara yahamaze imyaka irindwi. Nyuma y’intambara yo kubohoza igihugu haje iy’abacengezi nayo yaratujegeje isenya amashuri isenya Kiliziya”.

Yemeza ko nyuma ya Jenoside hari intambwe ikomeye imaze guterwa, agashishikariza abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Muri Kiliziya Gatolika, Umupadiri ufite imyaka 40 y’amavuko akaba amaze imyaka 10 muri iyi mirimo ashobora gutorerwa kuba Umwepisikopi, ugeze ku myaka 75, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru ariko agakomeza ari umupadiri udafite inshingano zo kuyobora diyosezi.

Bivuze ko Musenyeri Nzakamwita wizihiza yubile y’imyaka 75 kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 mu birori biri bubere muri Sitade ya Byumba, ahita asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru hagategerezwa uzamusimbura muri izi nshingano zo kuyobora Diyosezi ya Byumba.

Cathédrale ya Byumba yubatswe mu 1937
Padiri Dushimimana Jean Marie Vianney ukora muri karitasi ya Diyosezi ya Byumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza