Ibigo ngenzuramikorere muri Afurika byasabwe gukora ibishoboka ngo ibihugu bitazatungurwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Ugushyingo 2017 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yasabye ibigo ngenzuramikorere byo muri Afurika gushyiraho uburyo butuma ibikorwa bishya bigendana n’umubare w’Abanyafurika uri kwiyongera, ndetse mu myaka iri imbere abatuye mu mijyi bazaba benshi kurushaho.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama ihuje ibigo bigenzura imirimo ifite inyungu rusange nk’amashanyarazi, amazi, ubwikorezi, ikoranabuhanga, itumanaho n’ibindi, igiye kumara iminsi ine hasuzumwa uburyo bwo kunoza igenzuramikorere kuri uyu mugabane.

Minisitiri Musoni yibukije ibi bigo ko inshingano yabyo ari ukugenzura ko ibigo bitanga serivisi ku baturage bizitanga neza, ariko nabyo imirimo yabyo igatera imbere.

Gusa yagaragaje ko Afurika nk’umugabane igifite ibibazo byihariye nk’aho serivisi zihabwa abaturage zikiri nke, ibikorwa remezo bidahagije ndetse n’ibihari ugasanga bishaje, mu gihe inyigo zitandukanye zerekana ko mu 2050, hafi kimwe cya kane cy’abatuye isi bazaba batuye muri Afurika, abenshi baba mu mijyi.

Yakomeje agira ati “Bivuze ko iri huriro rigomba kwiga uburyo bushoboka ko ibi bikorwa remezo bigomba gushyirwaho kugira ngo bijyane n’uku kwiyongera kw’abaturage n’iterambere ry’imijyi, bize koko byujuje ubuziranenge, kandi hakazamo n’abashoramari bitarinze ko bikorwa na leta gusa.”

Yavuze ko ubushobozi bwa leta gusa budahagije ngo haboneke ibikorwa remezo bikenewe harebwe ku bwiyongere bw’abaturage, bityo inzego ngenzuramikorere zigomba kubaka urubuga runogeye ishoramari.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Maj Patrick Nyirishema, yatanze ingero ku bikorwaremezo biboneka mu mijyi nk’ubwikorezi, avuga ko buba bukeneye igenamigambi rizafasha abaturage benshi.

Yakomeje agira ati “Niba ufite umujyi warateganyijwe ko nko mu bwikorezi, ubushobozi buhari bwajyana abantu miliyoni imwe, ariko uwo mujyi ukaba ugize miliyoni eshatu, uribaza ikibazo kiri bube, cyangwa se amazi, amashanyarazi, itumanaho…Ni ukureba uko abaturage bazamuka noneho umuntu akabijyanisha n’ibikorwaremezo. ”

“Uburyo bwiza bwo kubikora ni uko ibigo ngenzuramikorere bigira uruhare mu gushyiraho umurongo abikorera bagomba gukoresha, kugira ngo bashyirweho ibikorwa bihura n’ibikenewe bitewe n’ikura ry’imijyi, ibihugu byacu,abaturage bari mu mijyi kandi ni ikintu kireba umugabane wose wa Afurika.”

Nyirishema yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira nziza kuko nko mu bijyanye n’amategeko, mu mwaka ushize hashyizweho itegeko rigenga ikoranabuhanga, riri gufasha mu iterambere ry’urwo rwego.

Mu gutwara abantu naho ngo hakozwe amavugurura nk’aho abagenzi bose muri Kigali bagenda bifashishije amakarita y’ikoranabuhanga, ubu amaze gutangwa ku bantu bagera kuri miliyoni 1.2.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo igenzura urwego rw’amazi n’amashanyarazi muri Mali, CREE, Konaré SEKOU, akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’ibigo ngenzuramikorere muri Afurika, AFUR, yavuze ko ibi bigo bikeneye gusangira ubumenyi hagati yabyo kugira ngo bibashe kuzuza inshingano bifite.

Ibyo ngo bizabifasha kurenga imbogamizi bihura na zo, bikubaka uburyo burambye bwo kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye akamaro ibihugu.

Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama
MInisitiri Musoni na Nyirishema baganira n'umwe mu bitabiriye iyi nama ari kumurika bimwe mu byo bakora
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, James Musoni
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Maj Patrick Nyirishema
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo igenzura urwego rw’amazi n’amashanyarazi muri Mali, CREE, Konaré SEKOU
MInisitiri Musoni yasabye ibigo ngenzuramikorere kubaka uburyo buzafasha ibihugu bimaze no kugira abaturage benshi
Ifoto y'urwibutso y'abayobozi b'ibigo ngenzuramikorere
Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye iyi nama bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza