Ibigo bya Leta bigiye kwemererwa kwishyurwa hakoreshejwe Mobile Money

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 30 Mutarama 2021 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko inzego za Leta zigiye kujya zemererwa kwakira ibirimo imisoro, amande, ubwishyu bwa serivise n’andi mafaranga binyuze muri serivise za Mobile Money.

Iyi Minisiteri yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurushaho gushyigikira gahunda ya Leta yo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, gahunda yarushijeho gukenerwa cyane bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye kwishyurana mu ntoki bigorana.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko iki cyemezo kigamije korohereza abaturage bakeneye kwishyura serivise zitandukanye za Leta kandi bari kure y’ahari banki, ndetse no gufasha inzego za Leta gukomeza kwakira amafaranga mu buryo bworoshye.

Amabwiriza ari gushyirwaho azagena ifungurwa, ikoreshwa, ibaruramari, imyenyekanisha n’ifungwa rya konti ya mobile money y’ikigo runaka cya Leta.

Ku kigo cya Leta cyifuza gufungura konti, kirasabwa kugirana amasezerano yanditse na kimwe mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda. Ayo masezerano agomba kuba akubiyemo ko ikigo cya Leta cyifuza gufunguza konti ya mobile money, kizajya kiyihuza na konti cyari gisanganywe muri banki.

Mu gihe ikigo cya Leta gifite ikindi kigishamikiyeho, kandi na cyo gikeneye gufungura konti ya mobile money, kizajya kiba kibyemerewe, ariko amafaranga cyakiriye kiyohereze kuri konti ya mobile money y’ikigo kigikuriye, ibi bikazajya bikorwa buri munsi.

Ibigo by’itumanaho byagiranye amasezerano n’ibigo bya Leta, bitegetswe kuzajya bihita byohereza amafaranga byakusanyije kuri konti za banki z’ibigo bya Leta bakorana, ibyo bigakorwa ako kanya amafaranga akimara kugezwa kuri konti ya mobile money.

Ibigo by’itumanaho kandi bitegetswe kuzajya bitanga raporo igaragaza amafaranga byakiriye ndetse bikanayohereza kuri za banki. Iyi raporo izajya itangwa buri cyumweru, buri kwezi na buri mwaka, ndetse n’igihe cyose ikenewe.

Mu masezerano azajya aba yemeranyijweho, hazajya haba hakubiyemo ingano y’amafaranga azajya yishyurwa iyo serivise, gusa ikigo cy’itumanaho kizajya cyishyuza buri kwezi, kandi ibigo byombi bizemeranya ku gihe ntarengwa ikigo cya Leta kizajya kiba cyamaze kwishyura ikigo cy’itumanaho.

Buri kigo cya Leta cyose kizajya gikoresha konti ya mobile money, kigomba kuzajya kimenyesha ushinzwe ibaruramari muri icyo kigo.

Buri kigo cya Leta kandi kigomba guteganya mu ngengo y’imari yacyo, icyo kizamarisha amafaranga kizakira anyuze muri konti za mobile money, ndetse n’amafaranga kizishyura iyo serivise.

Mu gihe cy’isubiramo ry’ingengo y’imari, ikigo cya Leta kizajya gishyira mu igenamigambi amafaranga gishobora kwakira yishyuwe kuri konti za mobile money.

Kugira ngo ibi bikorwa byose bishoboke, ikigo cya Leta kizajya gifungura konti ya mobile money, kigomba kuzaba gifite umukozi ugomba kuyigenzura.

Uwo mukozi azaba ashinzwe kwandika buri gikorwa cyose kibereye kuri konti ya mobile money y’ikigo akorera. Muri icyo gitabo, umukozi ushinzwe konti ya mobile money y’ikigo runaka ntiyemerewe gusiba, ahubwo mu gihe habayeho nk’ikosa ryo kwibeshya, azajya arikosora akurikije uburyo busanzwe bukoreshwa mu gukosora amakosa yagaragaye mu bitabo by’ibaruramari.

Buri kigo cya Leta kirasabwa kuzajya kibika amakuru yose neza ku buryo umukozi ushinzwe konti ya mobile money y’iki adashobora kuba yayisiba mu buryo bworoshye.

Icyakora Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gifite umwihariko, kuko cyo gifite ikoranabuhanga rigaragaza ibyabaye byose, bityo cyo ntikizakenera ibitabo byandikwamo ibyabaye kuri konti ya mobile money.

Amafaranga yose yakiriwe kuri konti ya mobile money y’ikigo azajya yoherezwa kuri konti iri muri banki izajya iba iri mu masezerano ikigo cya Leta cyagiranye n’ikigo cy’itumanaho.

Amafaranga yashyizwe kuri konti ya mobile money y’ikigo cya Leta ntiyemerewe kubikuzwa, ahubwo azajya yoherezwa kuri konti y’ikigo cya Leta iri muri banki, nk’uko amasezerano azajya aba abigena.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ni cyo kigiye kujya cyakira gusa amafaranga y’ibihano yacibwaga abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Ibindi bigo byari byarashyizeho konti ya mobile money zo kunyuzwaho amafaranga y’ibyo bihano zasabwe kuzifunga, ubundi amafaranga yakiriwe akohererezwa ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Buri cyumweru, raporo y’ikigo cya Leta izajya ihuzwa na raporo y’ikigo cy’itumanaho, maze igihe imibare idahuye neza, ibigo byombi bigomba gushaka igisubizo mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Buri cyumweru kandi raporo ya konti ya mobile money izajya ihuzwa na raporo yaturutse muri banki, nihagaragaramo kudahuza, ibigo byombi bizajya bishaka igisubizo mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Umukozi ushinzwe gukurikirana konti ya mobile money y’ikigo cya Leta azajya atanga raporo ku muyobozi umukurikiye buri munsi, yongere kubikora nyuma y’icyumweru amaze guhuza raporo z’ikigo akorera n’iz’ikigo cy’itumanaho bakorana.

Amafaranga yakiriwe azajya ashyirwa muri raporo z’imari z’ikigo buri zisohoka buri kwezi na buri mwaka.

Imokoreshereze y’izi konti izajya igenzurwa n’abagenzuzi b’ikigo n’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta.

Mu gihe ikigo kibona kitagikeneye konti ya mobile money, kizajya gisaba ikigo cy’itumanaho kuyifunga binyuze mu nyandiko.

U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024, amafaranga abarirwa ku kigero cya 80% y’umusaruro mbumbe w’igihugu azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga, avuye kuri 34.6% mu 2019.

Leta yashyizeho uburya ibigo bya Leta bizajya byakira amafaranga anyujijwe kuri mobile money

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .