Ibifite agaciro ka miliyoni 60 byahiriye muri Bambino

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 Nzeri 2016 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, Ubuyobozi bwa Bambino Super City iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo bwatangaje ko ibintu bifite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda aribyo byahatikiriye.

Ku itariki ya 21 Nzeri 2016, ahagana saa yine n’igice z’igitondo nibwo ahakirirwa abantu ndetse na restaurant hibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na serivisi muri Bambino, Augustin Gatarayiha yabwiye The New Times ko restaurant yahiye igakongoka ku buryo nta kintu na kimwe babashije kuramura.

Ati “Abantu babashije gukuramo intebe n’utundi tuntu byoroshye guterura, ariko ibyuma bikonjesha, televiziyo ndetse n’ibindi bikoresho byahiye. Umuriro wari ufite imbaraga ahanini biturutse ku kuba inkingi ari ibiti.”

Yongeyeho ati “Turebeye ku mibare ya mbere, igice cyahiye gifite agaciro ka miliyoni hafi 30 tutabariyemo ikiguzi cy’ibindi bikoresho. Uramutse ushyizemo ikiguzi cy’ubwishingizi , kijya kungana n’ariya, byose bigera ku mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 60.”
Gatarayiha avuga ko ko nta muntu wahitanywe n’iyi nkongi, ndetse mu gihe bari gutegura uko bamenyesha umwishingizi kugira ngo bishyurwe, imirimo igiye gukomeza uko bisanzwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko batangiye gukora iperereza ngo barebe icyateye iyi nkongi, ibyibanze bikaba bigaragaza ko yaturutse ku nsiga z’amashanyarazi.

Yakomeje avuga ko banabasabye kugira ubumenyi bwibanze mu bijyanye no kwirinda igihe haramuka havutse inkongi y’umuriro.

Bambino Super City isanzwe imenyerewe mu myidagaduro y’abana yatangiye mu 2008, itangizwa n’ishyirahamwe ry’abagore b’abacuruzi bahagarariwe na Mukamusoni Sylvie.

Ibintu byinshi byari muri restaurant ya Bambino byakongotse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza