Ibiciro by’ingendo byazamutseho 5 % mu Mujyi wa Kigali na 7% mu ntara

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Werurwe 2018 saa 03:30
Yasuwe :
2 0

Igiciro cy’ingendo mu modoka zitwara abagenzi cyazamuwe kiva ku 20 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali kigera kuri 22 Frw bingana na 5%, naho ku mugenzi uva mu mujyi umwe ajya mu wundi kiva kuri 19 Frw ku kilometero kigera kuri 21 Frw bingana n’izamuka rya 7%.

Ibiciro by’ingendo bizamutse nyuma y’izamuka rya hato na hato ry’ibikomoka kuri peteroli bitewe n’isoko mpuzamahanga, ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga n’ishoramari ryagiye rikorwa hagamijwe kunoza urwego rwo gutwara abantu mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami Rushinzwe Gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Emmanuel Asaba Katabarwa, yavuze ko ibi biciro bizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 2 Mata 2018.

Yakomeje agira ati “Mu guhindura ibiciro by’ingendo mu modoka rusange hitawe ku mpinduka zinyuranye zabaye kuva mu 2015, twavuga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, utugabanyamuvuduko, ikoranabuhanga ryishyuza mu modoka n’ubwishingizi ku modoka zitwara abagenzi.”

Ibi biciro bishya birasimbura ibyatangiye gukurikizwa ku wa 1 Ugushyingo 2015. Icyo gihe RURA n’ibigo bitwara abagenzi bari bemeranyije ko ibiciro bishobora gusuzumwa niba byasubirwamo nyuma y’imyaka ibiri, niba igiciro cya mazutu kitagiye hejuru ya 595 Frw cyangwa munsi ya 817 Frw.

Nyuma y’imyaka hafi itatu, RURA iheruka gutangaza ko guhera ku wa 3 Werurwe 2018, lisansi itagomba kurenza 1055 Frw i Kigali naho mazutu ntirenze 1037.

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, yavuze ko uru rwego rureba inyungu z’abaturage ariko rukareba n’abashoramari kuko niba bashyizemo amafaranga kugira ngo wa muturage azabone serivisi inoze kandi irambye hari ibigomba gukorwa.

Yakomeje agira ati “Igiciro iyo kizamutse ntabwo ari mu nyungu z’uwashoye imari gusa, ni no mu nyungu z’ukeneye iyo serivisi kugira ngo ejo atazayibura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abitwara abagenzi, (ATPR), Eric Ruhamiriza, yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro ari ingenzi ku mikorere yabo bitewe n’aho ikiguzi cya serivisi batanga cyari kigeze.

Yagize ati “Tuba twarashoye, turashimira RURA nk’abantu tuba dukorana kuko n’ibi byose kugira ngo bikorwe habayeho gukorana kugira ngo tubiganire. Hari utugabanyamuvuduko, hari ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, ni ikintu twashima nk’abakora uyu mwuga.”

Ibiciro bishya byahindutse bite ?

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubukungu muri RURA, Dr Rutimirwa Benjamin, yavuze ko nyuma y’impinduka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli ryagiye rihinduka cyane, basubiyemo ibiciro ariko bitavuze ko nibyongera guhinduka nabo bazahita bahindura.

Yagize ati “Hari igihe ibiciro wakwiha byabigeraho bugufi, cyangwa se kubera ko ari ibintu bikorwa n’ibihugu bibicukura, wenda bigatinda. Gusa icyo twabariyemo mu giciro, litiro imwe twayibariye ku 1200 Frw mu rwego rwo guteganya ko bishobora kuba byageraho vuba.”

Nyuma y’izi mpinduka z’ibiciro, RURA yanongereye ibyerekezo by’imodoka mu gihugu, hongerwaho ibyerekezo 16.

Mu Mujyi wa Kigali, hari ibyerekezo 71 biriyongeraho hagati ya 1-30 Frw n’ibyerekezo 12 biriyongereyo hagati ya 31 Frw – 60 Frw.

Mu Ntara hari ibyerekezo 83 biriyongeraho hagati ya 1-100 Frw; ibyerekezo 61 biyongeraho hagati ya 101-200 Frw; ibyerekezo 22 biriyongeraho hagati ya 201-300 Frw; ibyerekezo 14 biriyongeraho hagati ya 301-400 Frw n’ibyerekezo bitatu birebire mu gihugu biriyongeraho 400 Frw.

RURA ivuga ko ubu hari gusuzumwa ibiciro bya moto, ibyavuye mu igenzura bikazatangazwa mu minsi iri imbere kimwe n’urwego rw’abatwara Taxi Voiture.

Ku bantu bagiye mu bice bitandukanye bya Kigali, ibiciro byiyongereyeho amafaranga 5%
Gare yo mu Mujyi rwa gati ni yo ibarizwamo imodoka zijya muri Kigali hose
Ku bagenzi bajya mu ntara (nk'abategera Nyabugogo), ibiciro byiyongereye ku kigero cya 7%
Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba
Umuyobozi Ushinzwe Gutwara abantu muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abatwara abagenzi (ATPR), Eric Ruhamiriza
ACP Tembo wari uhagarariye Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Abayobozi ba RURA mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubukungu muri RURA, Dr Rutimirwa Benjamin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza