Ibice bimwe by’u Rwanda bizagusha imvura idasanzwe muri Nzeri 2018

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Nzeri hazagwa imvura ihagije hose mu gihugu, ikagera ku kigero cyo hejuru y’isanzwe iboneka mu majyepfo, uburengerazuba n’amajyaruguru.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’iki kigo igaragaza ko muri uku kwezi, mu Mujyi wa Kigali hazagwa iri hagati ya mm 25-75, mu Burasirazuba hagwe iri hagati ya mm 10-75 ariko ho ikazaba iri ku kigero cy’isanzwe kihaboneka.

Mu ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba hazagwa imvura iri hagati ya Milimetero 50 na 150, ikazaba ari imvura irenze isanzwe ihaboneka, ndetse no mu Majyepfo hazaboneka iri hagati ya Milimetero 25 na 100, nayo izaba iri hejuru y’ihasanzwe.

Mu kwezi gushize kwa Kanama 2018, mu gihugu hose haguye imvura irenze isanzwe igwa, nk’uko bitangazwa na Meteo Rwanda.

Imvura idasanzwe yaguye mu gice cya kabiri kigana ku mpera z’uko kwezi.

Imvura yaguye muri Kanama 2018 yazamutse ku buryo budasanzwe, kuko nko kuri Sitasiyo ya Busogo honyine, hari hitezwe imvura ihwanye na milimetero 77.6, hagwa ihwanye na Milimetero 96.7 ari naho haguye imvura ikabije mu Rwanda.

Byumvikana ko hiyongereyeho imvura ihwanye na milimetero 19.1.

Ahantu hatunguranye mu kugusha imvura irenze isanzwe muri uko kwezi ni mu Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Hari hitezwe imvura ya milimetero 21.7, bikarangira haguye milimetero 95.0, byumvikanisha ko habayeho ikinyuranyo cya milimetero 73.3, bisobanuye ko ibipimo by’imvura byikubye kane ku yari isanzwe.

Imvura kandi yikubye hafi enye kuri Sitasiyo ya Gitega mu Mujyi wa Kigali, aho yavuye kuri milimetero 17.9 igera kuri 64.8, harimo ikinyuranyo cya milimetero 46.9.

Mu gihe i Musanze habonetse milimetero 96.3 hari hateganijwe 55.6, bivuze ko naho imvura yiyongereye cyane ho milimetero 40.7.

Ikigereranyo cy'imvura yaguye n'isanzwe igwa muri Kanama

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza