Kwamamaza

Ibibazo bya Bazivamo, u Rwanda n’u Burundi byakomojweho muri EALA

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 09:40' na Rabbi Malo Umucunguzi


Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC, yateranye kuri uyu wa Kabiri isesengura ibibazo bikomeye bibangamiye abaturage b’iki gice cya Afurika, hanashyirwa hanze ibyugarije ubunyamabanga harimo kuba Bazivamo Christophe ataratangira imirimo mishya.

Inteko yo kuri uwo wa 23 Kanama yari ifite ku murongo w’ibyigwa, kugezwaho umushinga w’Itegeko ryo kurwanya icuruzwa ry’abantu muri EAC no kuganira kuri raporo ya komisiyo ishinzwe ubuhinzi, ubukerarugendo n’umutungo kamere, yakozwe ku ishimutwa ry’inyamaswa.

Gusa Depite Bernard Mulengani ukomoka muri Uganda, yishingikirije ingingo ya 13 igenga imikorere ya EALA, avuga ko hari ibibazo bikomeye bikwiye guhabwa umwanya kurushaho, asaba ko ibyo bateguye biba bishyizwe ku ruhande.

Depite Mulengani yavuze ko hari ibibazo byinshi byashyizwe ahabona ubwo komisiyo ishinzwe umutungo yakoraga inama i Arusha mu cyumweru gishize, kandi EALA ikwiye gukomeza kwita ku nyungu z’abaturage.

Mulengani “yavuze ko hari ibibazo bikomeye bibangamiye ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu hagati ya Repubulika y’ Burundi n’u Rwanda kuva mu minsi micye ishize, kandi bicyeneye guhabwa umwanya uhagije.”

Ni ikibazo gishingiye ku mwanzuro guverinoma y’u Burundi iherutse gufata wo gukumira ibicuruzwa biza cyangwa biva mu Rwanda, icyemezo cyanenzwe n’u Rwanda ruvuga ko ari ukurenga ku masezerano ya EAC, yemera urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi.

Yanakomoje ku bibazo by’imiyoborere mu bunyamabanga bwa EAC bukuriwe n’Umurundi Dr. Libérat Mfumukeko, birimo ikemangwa ry’imitangire y’amasoko y’ubwishingizi n’ihagarikwa ry’abakozi bakorana n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu mahoro n’umutekano (African Peace and Security Architecture Project, APSA).

Mulengani kandi yanakomoje ku kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ataratangira akazi. Uyu ni umwanya wahawe Umunyarwanda Christophe Bazivamo muri Kamena uyu mwaka nyuma y’imyaka ine nawe ari muri EALA, ariko kugeza uyu munsi ntararahirira imirimo mishya.

Gusa Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, Innocent Safari, yabwiye IGIHE ko Bazivamo biteganyijwe ko azatangira imirimo muri Nzeli.

Ati “Icyo nakubwira gihari ni uko biteganyijwe ko azarahira mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC izabera i Dar Es Salaam ku itariki 8 z’ukwezi gutaha.”

Mu gutanga ibitekerezo, Depite Peter Mathuki ukomoka muri Kenya yashimangiye ko ibibazo byagaragajwe na mugenzi we bikomeye kandi biri mu nyungu z’abaturage, ku buryo bitakwirengagizwa niba uyu muryango wifuza kugira imikorere ihamye.

Depite Dr James Ndahiro wo mu Rwanda na Abdullah Mwinyi wo muri Tanzania basabye ko ibyo bibazo bihabwa umwanya uhagije kugira ngo bishakweho amakuru y’ingenzi, bityo biganirweho byimbitse.

Perezida wa EALA, Daniel Fred Kidega ukomoka muri Uganda, yasabye komisiyo zinyuranye gukurikirana ibyo bibazo, bakabyinjiramo bakagaragariza abadepite bagenzi babo uko biteye bahereye mu mizi.

Yasabye ko Komisiyo zirebwa n’ibyo bibazo zibikurikirana, harimo ishinzwe amategeko, n’ishinzwe imikoranire n’akarere no gukemura amakimbirane igomba gukurikirana ikibazo cya APSA.

Yakomeje agira ati “Ikibazo kijyanye n’ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu bibiri by’abafatanyabikorwa, Repubulika z’u Burundi n’u Rwanda kigomba gukurikiranwa na Komisiyo ishinzwe itumanaho, Ubucuruzi n’Ishoramari.”

“Ndasaba kandi inama y’abaminisitiri nayo gushyiraho uruhare rwa politiki mu guhangana n’ibibazo by’imiyoborere byagaragajwe na mugenzi wacu.”
Kidega yavuze ko Komisiyo ya EALA mu nama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yemeje kohereza itsinda rigizwe n’abadepite, rizajya gusuzuma neza uko ikibazo kimeze ku mipaka y’u Rwanda n’u Burundi bagashaka ibimenyetso bifatika.

Bazivamo Christophe agomba kurahirira kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri EAC
Depite Peter Mathuki atanga inyunganizi ku bibazo byugarije EAC
Depite Bernard Mulengani yabwiye bagenzi be ko hari ibibazo bikomeye bikeneye kuganirwaho kurusha ibyo bari bateguye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved