Ibibazo by’u Burundi na RDC mu mboni za Perezida Kagame nk’Umuyobozi wa AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 12 Kamena 2018 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ni bimwe mu bihugu bikomeje kurangwamo imvururu za politiki, umutekano muke n’ibindi bibazo bifite ingaruka no ku bihugu bituranye nk’u Rwanda ndetse no ku bafatanyabikorwa babyo bo hanze ya Afurika.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), akaba n’umuturanyi w’u Burundi na RDC, yavuze ko abaturage n’abayobozi b’ibi bihugu aribo bafite umukoro w’ibanze wo gukemura ibibazo ibi bihugu bifite.

Yagize ati “Ntabwo mfite icyo nasaba cyihariye k’u Burundi. Icy’ibanze kiruta ibindi ni uko Abarundi bonyine ari bo bafite igisubizo cy’ibibazo byabo, nubwo bifite ingaruka ku mutekano wacu, kimwe n’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yongeyeho ko uruhare rwe nk’Umuyobozi wa AU, ari uguhuriza hamwe imbaraga mu buryo bushoboka bwose kugira ngo ibibazo bikemuke ariko atari ugukora mu mwanya wa ba nyir’ubwite.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’akarere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Léonard She Okitundu, aherutse kugirana ibiganiro n’abahagarariye u Rwanda, u Bufaransa na Angola, aho igihugu cye cyashakaga ibisobanuro ku magambo Perezida Macron yavuze ko ashyigikiye gahunda yafashwe na Perezida Kagame ku bufatanye na Perezida wa Angola.

Guverinoma ya RDC yibazaga kuri gahunda nshya ya Kigali-Luanda ishyigikiwe na Paris. Perezida Kagame yasobanuye ko iyi gahunda yo gushakira hamwe umuti w’ikibazo cya Congo atari iy’ibihugu bitatu.

Yagize ati “Akarere, Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, u Bushinwa n’u Burusiya, birarebwa n’ibibera muri RDC. Umutekano w’iki gihugu urareba abaturanyi bacyo, abaturanyi b’abaturanyi bacyo ndetse n’abafatanyabikorwa bacyo bo hanze y’umugabane.”

Yakomeje agira ati “Ku bw’ibi, ikibazo cya Congo gifite ingaruka kuri Angola n’u Rwanda nk’ibihugu bihana imbibi ndetse n’u Bufaransa nk’umufatanyabikorwa ufite inyungu z’ubukungu muri Afurika yo hagati”.

Perezida Kagame yavuze kandi ko abasamiye hejuru iyi gahunda bakayumvamo undi mugambi w’ubushotoranyi, bashobora kuba bagamije kuyobya uburari kugira ngo abantu badashyira umutima ku kibazo nyacyo kiri muri RDC.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, aherutse kubwira IGIHE ko iyi gahunda yakomojweho ihuriweho n’ibihugu byo muri aka karere yumvikanye nabi.

Yagize ati “Ni igitekerezo cya Perezida wa Angola uzatumira abakuru b’ibihugu byo mu karere ngo baganire kuri DRC. Inama izaba mu kwezi gutaha i Luanda. Perezida Kagame nk’Umukuru wa AU, yavuze ko ashyigikiye icyo gitekerezo kandi ko azashyigikira ikizava muri iyo nama. Ni ibyo nta bindi.”

Perezida wa Angola João Lourenço akomeje kuba ku izingiro ryo gushaka umuti ku kibazo cya RDC binyuze mu nama zitandukanye zihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri aka karere.

Aherutse kuvuga ko amatora ya Perezida wa RDC agomba kuba ariko atarimo Joseph Kabila. Perezida Kagame abajijwe niba na we abibona gutya, yavuze ko yaba we na mugenzi we Lourenço, batigeze bagira uruhare mu masezerano yitiriwe Mutagatifu Sylvestre, bityo icyifuzo akaba ari uko yubahirizwa n’abayasinye bose.

RDC iritegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ku wa 23 Ukuboza 2018, hashakwa uzasimbura Joseph Kabila uyobora icyo gihugu kuva mu 2001 wasoje manda ku wa 20 Ukuboza 2016 ariko ntihabe amatora yo kumusimbuza, akagumana ubutegetsi.

Perezida Kagame mu kiganiro n'Umunyamakuru wa Jeune Afrique, François Soudain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza