Ibibazo by’imisanzu byatumye Mpayimana Philippe asesa umushinga wo gushinga ishyaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2019 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe yatangaje ko yahisemo gusesa umushinga w’Ishyaka riharanira Iterambere ry’Abanyarwanda, PPDR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais) ahitamo gukomeza ibikorwa nk’umunyapolitiki wigenga.

Mu ibaruwa yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, uyu mugabo yashyize mu majwi cyane ikibazo cy’imisanzu yagombaga kuva mu barwanashyaka, ariko baza kugaragaza ko batiteguye kuyitanga.

Ubusanzwe iri shyaka ryagombaga gushingwa ku wa 6 tariki 30 Werurwe 2019, rigafungurwa ari Ishami ry’Ishyaka ry’Iterambere na Demokarasi mu Rwanda, PPDR, rikorera mu mahanga. Byagombaga kubera i Paris mu Bufaransa. Gusa ntabwo byabaye.

Mu butumwa bwe yagize ati “Nyuma yo kubona ku buryo budasubirwaho ko Abanyarwanda benshi bitabira umushinga w’ishyaka rya politiki kandi batiteguye gushyiramo imisanzu basabwa ahubwo basa n’abaritegerejeho amaramuko ya hato na hato, bitiranya umunyapolitiki n’umushoramari ukeneye abakozi, isomo rikomeye ry’inzira ya demokarasi tugeze aho ryumvikana.”

“Abanyarwanda benshi bakeneye abayobozi benshi beza kurusha uko bakeneye amashyaka menshi. Bakeneye kandi icyungura ubukungu bwabo kurusha ikibasaba imisanzu ya hato na hato. Ni yo mpamvu niyemeje gusubika ibijyana n’umutwe wa politiki, nkagenera ubushobozi mfite mu gufasha Abanyarwanda icyateza ubukungu bwabo imbere.”

Mpayimana yavuze ko azakomeza politiki nk’umuntu ku giti cye, agakomeza guharanira ubwisanzure n’ubutabera kuri bose, kurengera ubuzima, umurimo no kubaha amategeko.

Uyu mugabo usanzwe akorera imirimo inyuranye mu Bufaransa, aheruka kugerageza kwinjira mu myanya inyuranye y’ubuyobozi, ariko atsindwa amatora ya Perezida wa Repubulika mu 2017 n’ay’abadepite mu mwaka ushize.

Ubwo yajyaga gushinga iri shyaka, Mpayimana yavuze ko hakenewe ishyaka rizana ibindi bitekerezo kugira ngo iterambere u Rwanda rugezeho ridasubira inyuma.

Ati “Icy’ingenzi ni ugufatanya n’abandi Banyarwanda, twerekana izindi nzira z’iterambere rirambye kuko iterambere rishobora kubaho ariko rikaba ryagira n’inzitizi zo gusubira inyuma. Niyo mpamvu tuba tugomba kuzana ibindi bisubizo kugira ngo ridasubira inyuma.”

Kuba yaratsinzwe ubugira kabiri mu matora, ni imwe mu mpamvu zatumye Mpayimana agira igitekerezo cyo gushinga ishyaka.

Mpayimana yahagaritse igitekerezo cyo gushinga ishyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza