00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Minisitiri w’Intebe wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Nkwandikiye iyi baruwa nk’Umunyarwanda ufite impungenge. Ndi kuyandika mu mwanya w’abapfakazi, imfubyi ndetse n’abandi bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN i Nyabimata, mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda.

Natunguwe no gusoma ibaruwa wandikiye Leta y’u Rwanda, irimo gusuzugura ubwigenge bw’urwego rw’ubutabera mu Rwanda mu guca urubanza rwa Paul Rusesabagina, wagize uruhare mu bitero byaguyemo abantu icyenda, abandi benshi bagakomereka.

Abantu bacu bitabye Imana ntabwo bazagaruka mu buzima. Birababaje kubona mu ibaruwa yawe, warirengagije kugaragaza inzirakarengane z’abantu bitabye Imana, cyangwa imfubyi n’abapfakazi barokotse. [Aho kuvuga kuri abo bantu] wahisemo kuvugira Rusesabagina, wandika ko ‘atabonye ubutabera bukwiriye.’

Reka nkwibutse ko kuba Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, cyangwa se yaragaragajwe nk’intwari muri filime ya Hollywood, bitamugira umuntu udasanzwe. Ntabwo ari hejuru y’amategeko y’u Rwanda aho yagize uruhare mu bitero by’iterabwoba.

Ku kijyanye n’uburenganzira bwo kwiregura, nabonye mu ibaruwa yawe ugaragaza ko [Rusesabagina] yari kubona ubutabera bwuzuye iyo aza kuburanirwa n’umunyamategeko w’Umubiligi, cyangwa se w’umuzungu. Ndetse wagira ngo byari kuba byiza iyo n’Umushiinjacyaha aza kuba ari Umubiligi.

Iyo ni imyitwarire y’irondaruhu [ishaka kugaragaza igice cy’abazungu nk’aho ari cyo gihora mu kuri mu gihe igice cy’abirabura kidafite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byiza]. Ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, u Bubiligi sibwo bwagakwiye gushinja u Rwanda kwirenganzira uburenganzira bwa muntu hashingiwe ku mateka y’icyo gihugu ku ngingo y’uburenganzira bwa muntu mu bihe by’ubukoloni.

Nk’umwe mu bari mu nzego z’ubuyobozi mu Bubiligi, urabizi neza ko abanyamategeko bo mu Rwanda badashobora kwemererwa gukorera mu Bubiligi. Ariko kuko byari bworohereze ‘umuturage wanyu’ wifuzaga ko Umunyamategeko w’Umubiligi, Vincent Lurquin, udafite uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda [ari we uburanira Rusesabagina]! Uwavuga ko ibi bintu bitumvikana ntabwo yaba yibeshye.

Ibaruwa yawe kandi na yo igaragaza gusuzugura u Rwanda nk’igihugu cyigenga. Wakomeje kugaruka ‘ku busabe bw’u Bubiligi’ wirengagije ko Rusesabagina yarimo kuburanishwa n’inkiko zibifitiye ubushobozi kandi ko ‘ubwo busabe bw’u Bubiligi’ bwari bugamije kwivanga mu mikorere y’inzego z’ubutabera, ibintu ntekereza ko utakora mu gihugu cyawe kuko binyuranyije n’amategeko. U Rwanda si ishyamba, ni igihugu kigendera ku mategeko kandi kikubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Ubutabera bw’u Rwanda buhagarariye Abanyarwanda, cyane cyane abagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba bya Rusesabagina. Ubutabera bwaratanzwe, nubwo agahinda katewe no gupfusha abantu katazashira. Abanyarwanda batekereza ko igifungo cy’imyaka 25 gikwiye ku muntu wagize uruhare rwo gutera inkunga ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba yishe abantu b’inzirakarengane.

Iyo wanditse ko u Bubiligi ‘bukomeje gukorana bya hafi na Rusesabagina,’ bitanga ubutumwa budashimisha ku bantu b’i Nyabimata. Byerekana ko mushyigikiye ibyo Rusesabagina yakoze ndetse mudatewe impuhwe n’abo byagizweho ingaruka! Ubwo butumwa buzariza imfubyi n’abapfakazi ariko abandi Banyarwanda babahoze. Ubutabera bw’u Rwanda ntabwo bwaca imanza bugamije gushimisha abanyamahanga.

Ndifuza kandi kukwibutsa ko Leta yamaze igihe kinini yaranze kugira uruhare mu itabwa muri yombi rya Rusesabagina. Ariko nishimira ko Polisi y’u Bubiligi yakoranye n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu gusaka urugo rwa Rusesabagina ruri i Bruxelles.

Muri imwe muri telefoni za Rusesabagina, Polisi y’u Bubiligi yakuyemo ubutumwa bwerekana urutonde rw’intwaro ndetse n’ibiciro byazo. Urwo rutonde rwariho imbunda 1000 zo mu bwoko bwa AK47, grenade, imbunda zo mu bwoko bwa RPG, za misile n’izindi zitandukanye.

Mu butumwa bwagaragajwe buvanywe mu biganiro Rusesabagina yagiranaga na bagenzi be, hari ubugira buti “Ibiciro [by’izo ntwaro] ni bito niduhitamo kuzigura mu Burusiya cyangwa mu bihugu bituranye nabwo nka Ukraine…izihenze ni izo mu Bufaransa, u Bwongereza n’ahandi.”

Polisi y’u Bubiligi niyo yahaye ibyo bimenyetso byose ku bushinjacyaha bw’u Rwanda, ariko ugahitamo gukomeza kuvuga ko ‘umuturage wanyu’ arengana.

Uretse ibyo bimenyetso simusiga byatanzwe na Polisi y’u Bubiligi, ndetse n’ibindi bimenyetso byatanzwe n’Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, ku bijyanye n’amafaranga [Rusesabagina] yoherereje imitwe y’iterabwoba, ibaruwa yawe yatangaje abantu ubwo yasabaga Abanyarwanda kwamagana inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Ubuzima bw’Abanyarwanda baguye mu bitero by’Umutwe wa FLN wa Rusesabagina bufite agaciro. Rusesabagina ashobora kujuririra iki cyemezo ndetse n’uburenganzira bwo gusurwa, mu gihe imiryango y’abaguye muri ibi bitero izakomeza kubabazwa n’ibikubiye mu ibaruwa yawe.

Iyi nyandiko ni ibaruwa Deborah Mukamabano yandikiye Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmès.

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmès

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .