00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryatumye u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa karindwi mu kugabanya icyuho mu buringanire

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Raporo ya World Economic Forum ku bijyanye n’buringanire bw’abagabo n’abagore izwi nka ‘Global Gender Gap Report 2021’ iherutse kugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi ku Isi mu bihugu byitwaye neza mu bijyanye no kuziba icyuho mu buringanire.

Iyi raporo yasohotse muri Werurwe uyu mwaka, yerekana ko u Rwanda rwagabanyije iki cyuho hagati y’umugabo n’umugore ku kigero cya 80.5%. Ibihugu bya mbere kuri uru rutonde ni Iceland na Finland bigakurikirwa na Lithuania, Namibia, Nouvelle Zelande,Norvège, Suède, Rwanda na Ireland.

Ibipimo by’iyi raporo bigaragaza ko ugereranyije n’iyaherukaga gukorwa mu mwaka wari wabanje, amanota y’u Rwanda yazamutseho 1.4% bituma narwo ruzamukaho imyanya ibiri kuri uru rutonde.

Mu bijyanye no kugabanya icyuho hagati y’abagabo n’abagore mu by’ubukungu ndetse n’anandi mahirwe abushamikiyeho, iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 48 ku Isi n’amanota 72.6%.

Umubare w’abagore bari mu myanya yo hejuru mu buyobozi bw’ibigo bitandukanye iyi raporo igaragaza ko wikubye kabiri uva kuri 14,1% ugera kuri 28,6%. Umubare w’abagore bakora mu bijyanye n’ubumenyingiro wazamutseho 1,7% ugera kuri 40%.

Kugira ngo u Rwanda rugere kuri uyu mwanya, iyi raporo igaragaza ko rubikesha kuba rwaragabanyije cyane ubusumbane bw’abagabo n’abagore mu bijyanye na politike, aho rwabugabanyije ku kigero cya 56.3%. Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abagore bari muri Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko urenga 50%, ibintu bigaragara nk’umwihariko w’u Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kuko abagore bari muri iyi myanya bari ku kigero cya 20%.

Mu bijyanye n’uburezi, u Rwanda rwabashije kuziba icyuho hagati y’abana n’abakobwa n’abahungu ku kigero cya 95,7%.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze kugira ngo uyu munsi rube ruri kuri uyu mwanya birimo kwemeza amasezerano atandukanye ajyanye n’uburinganire ndetse no kubwimakaza mu mirongo migari ya politike yarwo.

Ibi yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2021, ubwo hizihizwaga imyaka 18 ishize hasinywe amasezerano yerekeranye n’Uburenganzira bw’Abagore muri Afurika azwi nk’Amasezerano ya Maputo.

Yavuze ko u Rwanda uyu munsi rufatwa nk’icyitegererezo mu bijyanye n’uburinganire, rwabigezeho binyuze mu kubwimakaza mu nzego zitandukanye.

Ati “Kugira ngo tugere kuri uyu muhigo, icya mbere Guverinoma y’u Rwanda yashyize uburinganire imbere mu bijyanjye n’impinduka zikwiye kuba mu mibereho, ubukungu, imiyoborere myiza, demokarasi ndetse n’amahame y’uburenganzira bwa muntu. Icya kabiri, amategeko, imirongo migari igenga ibigo, amasezerano mpuzamahanga n’ay’akarere yaramejwe ndetse atangira gushyirwa mu bikorwa hagamijwe uburinganire.”

Yakomeje avuga ko aho byagiye biba ngombwa hari politike zagiye zivugururwa ndetse hagashyirwaho n’izindi nshya.

Ati “Politike z’Igihugu ziravugururwa mu buryo buhoraho, inshya zishyirwaho, ndetse n’ingamba zirimo guhanga udushya zirimakazwa hagamijwe impinduka zirambye, aho umugabo n’umugore mu Rwanda bagira uburenganzira n’amahirwe angana.”

“Hejuru y’ibi, uburinganire bwashyizwe imbere mu nzego zose mu cyerekezo cya 2020 n’icya 2050 ndetse no muri gahunda y’imyaka irindwi u Rwanda rwihaye yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho, NST1 (yatangiye 2017 ikazageza 2024). Ibyo byose byatumye u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa 7 ku Isi.”

Prof Bayisenge yavuze ko mu Rwanda hari amategeko atandukanye ashimangira ko rwimakaje uburinganire kuko nta ngingo zirimo zibubangamira arimo Itegeko Inshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda riha umugabo n’umugore uburenganzira bungana n’itegeko rihana rikanakumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Haracyari urugendo...

Minisitiri Prof Bayisenge yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu bijyanye n’uburinganire, hakiri urugendo kuko hakiri ibibazo byibasira abagore n’abakobwa.

Ati “Nubwo hari ibyagezweho, haracyari imbogamizi abagore n’abakobwa b’Abanyarwanda bahura nazo kurenza bagenzi babo b’abagabo. Zimwe muri izo ni umubare munini w’abagore n’abakobwa basambanywa bikaganisha ku nda ziterwa abangavu, ihohotera rishingiye ku gitsina, kutagira uburyo bukwiye bwo gufasha abakorewe iri hohoterwa kongera kwibona muri sosiyete ndetse no kutagira amakuru ahagije na serisi zijyanye n’imyororokere.”

Yavuze ko uretse u Rwanda, hirya no hino ku Isi hakigaragara icyuho kinini mu bijyanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Ati “Hirya no hino ku Isi, turacyabona icyuho mu bijyanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu mu kubaka ubukungu n’imiryango bitagira abo biheza. Raporo ya World Economic Forum igaragaza ko bizadufata imyaka 135 ngo turandure iki cyuho ku Isi.”

Yavuze ko iki cyuho kikigaragara mu bijyanye na politike, ubukungu n’amahirwe abushamikiyeho, uburezi ubuzima n’ibindi.

Iyi raporo igaragaza ko Umugabane wa Afurika uza ku isonga mu bijyanye no kutimakaza uburinganire, ibintu Minisitiri Prof Bayisenge asanga biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’umuco.

Ati “Muri Afurika, abagore n’abakobwa bamaze igihe kinini bahura n’imbogamizi zirenze ubushobozi bwabo, akenshi umuco ukoreshwa nk’impamvu zo kwima abagore uburenganzira bwabo, nubwo buri muryango ugira imigenzo yawo, imwe muri iyi migenzo yagiye igaragaza ko ihutaza abagore."

"Imwe mu mico yacu itiza umurindi ihohotera rishingiye ku gitsina, kwiharira ijambo kw’abagabo n’abagore mu bijyanye n’izungura, kwima abagore uburenganzira mu bya politike no kubuza abakobwa kugera ku nzozi z’ahazaza habo binyuze mu burezi.”

Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu bijyanye n’uburinganire, hari ahakigaragara ibibazo cyane cyane mu rwego rw’abikorera nk’aho umubare w’abagore bihangira imirimo ukiri hasi ugereranyije n’abagabo.

Raporo ivuguruye ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yashyize hanze mu ntangiriro za 2011 yagaragaje ko umubare w’abagore bikorera ukiri hasi cyane cyane mu bice by’icyaro aho bangana na 17%.

Iyi raporo ivuga ko abagore batinyutse kwikorera ku giti cyabo mu mijyi bangana na 45% mu gihe mu bice by’icyaro bangana na 17%.

Migeprof yatangaje ko kuba abagore bo mu bice by’icyaro bataraba benshi mu cyiciro cy’abikorera biterwa ahanini n’imyumvire ikire hasi no kwitinya kuri bamwe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge yavuze ko kugira ngo u Rwanda rushyirwe ku mwanya wa karindwi ku Isi mu kurwanya icyuho mu buringanire byaturutse ku ngamba zitandukanye rwafashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .