HWPL mu nzira zo gushyira mu bikorwa inshingano nyamukuru yananiye Loni

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Nzeri 2016 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Isi y’iki gihe yugarijwe n’imibabaro y’amoko yose; iterabwoba, intambara, ubwicanyi bwa hato na hato, kudeta hirya no hino, ifatwa ry’abagore ku ngufu n’ibindi. Gushakira ibisubizo ibi bibazo byahurije i Seoul mu Murwa Mukuru wa Korea y’Epfo imbaga y’abarenga 1000 baturutse mu bihugu 120 mu nama iri kuba hagati y’itariki 16 na 20 Nzeri 2016.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango HWPL [Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light] wihaye inshingano zitoroshye zo guharanira no kwimakaza amahoro ku isi. Mu kubigeraho, HWPL yiyemeje kujya ihuriza hamwe abanyapolitiki bo mu bihugu bigize isi, abanyamadini, abayobozi b’itangazamakuru n’imiryango itegamiye kuri leta, kuva washingwa mu mwaka wa 2012.

Uwashinze HWPL, Umukambwe Man Hee Lee w’imyaka 85 y’amavuko, icyamamare muri Koreya y’Epfo aho afite itorero rya gikirisitu rikungahaye mu bayoboke, kuva mu mwaka wa 2012 yahigiye umuhigo ubusanzwe usa n’uwananiye Umuryango w’Abibumbye [Loni] kuva mu myaka irenga 70 ishize wo kugarura amahoro ku isi no guhosha burundu intambara.

Mu kubasha kwimakaza amahoro no guhosha burundu intambara, mu mwaka wa 2013 HWPL yatangaje ku mugaragaro icyo yise ’Declaration of Peace’, itangazo rigamije kwimakaza amahoro ku isi ritegura inzira y’isinywa ry’amasezerano mpuzamahanga ku iyimakazwa ry’amahoro ndetse n’ihoshwa ry’intambara [Declaration of Peace and Cessation of War - (DPCW)].

Ucyumva bwa mbere DPCW wakeka ko ari itangazo risanzwe nk’andi yose, ariko nk’uko Man Hee Lee abisobanuro, aya ni amasezerano umuryango yashinze wifuza ko yashyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu b’ibihugu n’uduce two ku isi turenga 200, bityo bakiyemeza burundu kwimakaza amahoro no kwirinda gushoza intambara.

Abajijwe icyo azakora aba bakuru b’ibihugu baramutse banze gushyira umukono kuri DPCW, Lee yagize ati “Umuyobozi uzanga gusinya aya masezerano azaba agaragaje ko atifuza amahoro, nzi neza ko bose bazabyemera.”

HWPL ikorana bya bugufi na Loni, igaterwa inkunga na Leta ya Koreya y’Epfo, by’umwihariko mu itegurwa ry’iyi nama ngarukamwaka. Mu bikorwa biteganyijwe muri iyi nama harimo ibiganiro bigamije gushaka amahoro arambye by’abahagarariye ibitangazamakuru mu rwego rwo kwimakaza amahame ya DPCW, ibiganiro by’urugaga rw’urubyiruko, iby’urugaga rw’abagore ndetse n’ibiganiro hagati y’abahagarariye amadini anyuranye yo hirya no hino ku isi agendera ku myemerere itandukanye.

Kuva mu kinyejana giheruka, isi yagiye ihura n’uruva gusenya; hagati ya 1914 na 1918 habaye intambara ya mbere y’isi yahitanye abarenga miliyoni 18, nyuma yaho gato intambara ya kabiri y’isi ihitana abarenga miliyoni 60, hakurikiraho intambara zitandukanye muri Amerika y’Amajyepfo, Aziya, Afurika yaje no kuberamo jenoside yakorewe Abatutsi. Hari kandi ubushyamirane mu bihugu by’Abarabu ndetse n’ubu rukigeretse.

Kuba HWPL yarihaye inshingano zo kwimakaza amahoro ku isi irwanya intambara bimaze kuyiviramo gucyezwa hirya no hino. Igisigaye ni ukureba niba bizagerwaho koko.

Umuyobozi Mukuru wa HWPL ageza ku bitabiriye ubutumwa bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza