00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Utugari 27 twari tumaze igihe tudafite abakozi buzuye twahawe abaziba icyuho

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Hari hashize igihe utugari tugera kuri 27 mu Karere ka Huye tudafite abakozi buzuye bigatera icyuho mu mitangire ya serivisi nk’uko bamwe mu baturage bakunze kubigaragaza. Mu kuziba icyo cyuho hatoranyijwe urubyiruko rw’abakorerabushake rushyirwa muri iyo myanya.

Icyo cyuho cyaterwaga n’uko hari akagari wasangaga kayobowe n’umuntu umwe, agakora inshingano z’abantu babiri, akazi kakamuvuna ndetse ntikagende neza.

Abasore n’inkumi batoranyijwe bashyirwa muri iyo myanya bari bamaze igihe bari mu rubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) bagaragaza ubwitange n’ubushobozi mu bikorwa bitandukanye birimo gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Utugari 14 ni two tutagiraga abanyamabanga nshingwabikorwa naho 13 tudafite abakozi bashinzwe iterambere (SEDO).

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko muri utwo tugari hari hari icyuho mu mitangire ya serivisi.

Ati “Bose hamwe ni 27, bahawe ikiraka kugira ngo badufasha muri iki gihe duhanganye na Covid-19 kandi mu tugari harimo ibyuho.”

Utugari twari tudafite Abanyamabanga Nshingwabikorwa ni Gisakura na Cyendajuru two mu Murenge wa Simbi; Mugogwe na Gafumba mu Murenge wa Rusatira; Nyabisundu na Gishihe mu Murenge wa Kigoma; Gasimba na Shanga two mu Murenge wa Maraba.

Hari kandi Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Rwaniro; Muhembe mu Murenge wa Karama Karama; Rugogwe mu Murenge wa Ruhashya; Cyimana mu Murenge wa Tumba; Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma n’aka Nyakibanda mu Murenge wa Gishamvu.

Nsengimana Jean de Dieu wahawe kuyobora Akagari ka Cyimana mu Murenge wa Tumba, yavuze ko yiteguye gukorana umurava n’ubwitange.

Ati “Niteguye gukomeza gukorera neza igihugu no kucyubaka nk’uko nari nsanzwe mbikora. Icya mbere ngiye kwitaho ni ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bari mu byiciro bitandukanye; hari ibikenera ubukangurambaga, hari ibikenera imbaraga z’amaboko n’ibikenera ubuvugizi.”

Muri ibyo harimo abadafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, abacuruza inzoga z’inkorano zitemewe n’ibindi.

Mu bindi yavuze azashyiramo ingufu ni ugukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye bivuza bitabagoye no kubashishikariza kwiteganyiriza mu kigega ‘Ejo Heza’.

Utugari twari tumaze igihe tutagira abakozi bashinzwe iterambere (SEDO) ni Kanyinya mu Murenge wa Maraba; Mugobore mu Murenge wa Simbi; Mutunda, Rusagara na Mwurire mu Murenge wa Mbazi; Mara, Karama, Busheshi na Muhororo mu Murenge wa Rushashya.

Hari kandi Akagari ka Kimuna mu Murenge wa Rusatira; Kabatwa na Rugarama mu Murenge wa Kigoma n’akagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye.

Umutoni Christine wagizwe SEDO mu Kagari ka Nyakagezi yavuze ko azashyira ingufu mu kwegera abaturage no gukora ubukanguramabaga.

Ati “Mu nshingano nshya nahawe nzashyira imbaraga mu kwegera abaturage no gukora ubukanguramabaga burimo gukomeza gukumira icyorezo cya Covid-19 no kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Ikindi ni ukwita kuri gahunda zituma iterambere ry’abaturage rizamuka.”

Sebutege yabasabye gukorana umwete n’umurava muri ibi bihe, agaragaza ko babitezeho ubufatanye n’umurimo unoze.

Ati “Gufasha abaturage cyane nk’uko n’ubundi bari basanzwe badufasha ari abakorerabushake gushishikariza abaturage kwirinda Covid-19 no kubahiriza amabwiriza n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga no kurushaho gukurikirana ubuzima bw’abarwariye mu ngo.”

Ubusanzwe Akarere ka Huye gafite utugari 77 tubarizwa mu mirenge 14.

Inkuru wasoma: Huye: Utugari 14 ntitugira Abanyamabanga Nshingwabikorwa, hari n’akamaze imyaka itandatu

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abahawe inshingano gukorana umwete n’umurava muri ibi bihe, agaragaza ko babitezeho ubufatanye n’umurimo unoze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .