Huye: Umuvunyi yinjiye mu kibazo cy’uwatsinzwe urubanza akamburwa ubutaka yagabiwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo akarengane, aho uwitwa Vuningoma yagabiwe isambu ariko nyuma abo mu muryango wamugabiye bagashaka kuyimwaka.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gusesengura no kwifashisha inteko y’abaturage yateranye ku wa Mbere tariki 24 Kamena 2019, aho abagize umuryango wa Vuningoma bavuze ko uwitwaga Rugemandinzi Lazarre yari afite isambu yagabanye mu mwaka wa 1930, maze aza guhaho Vuningoma wamukoreraga, amutuza muri icyo gice.

Hashize igihe Rugemandinzi Lazarre yaje kwimukira i Kigali, isambu yari asigaranye ayisigamo nyirabukwe witwaga Nyirankumbuye Joséphine ariko Vuningoma akomeza kumukorera nk’uko yabikoreraga umukwe we.

Umwe mu bahagarariye umuryango wa Vuningoma yabwiye inteko y’abaturage ba Gahana mu Murenge wa Kinazi ko mu rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye batsinzwe, maze biyambaza Urwego rw’Umuvunyi ngo rubarenganure kuko babonagamo akarengane.

Iyi nteko yari yitabiriwe n’abaturage benshi, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange, bamwe mu bajyanama b’Akarere n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, iyoborwa n’Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi.

Iyi nteko yari igamije gusesengura byimbitse no gushaka amakuru ahamye kuri iki kibazo. Bamwe mu baturage babajijwe bavuze ko Vuningoma na we yabaye umugaragu wa Lazzare kandi akaza no kumuha ubutaka.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rwasesenguye rushingiye ku mategeko n’amakuru rwakuye muri iyi nteko y’Abaturage, rugasangamo akarengane.

Ati “Bikumvikana rero ko harimo akarerengane kwa Vuningoma, ni yo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje yuko ruzohereza inyandiko kwa Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rumusaba ko ruriya rubanza rwaciriwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye rugaragaramo akarengane abaturage bose babona rwazasubirwamo, hanyuma akarengane abo kwa Vuningoma bagiriwe kavanweho.”

Kugeza ubu uru rubanza RC 0012/014/TGI/HYE rusabirwa gusubirishamo rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa 17/07/2014 ariko rwari rugitegereje kurangizwa kuko abo kwa Vuningoma bari bakiri muri ayo masambu.

Muri urwo rubanza kandi Urukiko rwari rwategetse abaregwa guha abagize umuryango wa Rugemandinzi Lazarre indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miliyoni imwe n’amafaranga na 600.000 Frw y’igihembo cya Avoka.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yayoboye iyi nteko y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza