Huye: Umusore yasanzwe mu ishyamba yapfuye nyuma y’umwanya muto avuye mu rugo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Innocent Minani wo mu karere ka Huye bamusanze mu ishyamba yitabye Imana kuri uyu wa 6 Ukwakira 2017, kandi ngo hari hashize isaha imwe avuye iwabo ari muzima aho yahoze ahakora imirimo itandukanye.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Kabagendera, Akagari ka Sovu mu Murenge wa Huye, akaba yari akiri ingaragu kandi abana n’ababyeyi be.

Bamwe mu babonye umurambo we bavuga ko bamusanze mu gashyamba kari mu Murenge wa Mbazi uhana imbibi n’uwo yari atuyemo wa Huye.

Umwe yagize ati “Twamubonye hagati ya saa saba na saa munani mu gashyamba kari mu Kagari ka Rugango mu Murenge wa Mbazi yapfuye, icyakora ab’iwabo bavuga ko yari asanzwe arwara igicuri, bakeka ko ari cyo cyamufashe kikamuhitana”.

Umuyobozi wungirije w’akagari ka Sovu, Liliane Uwimbabazi avuga ko umuryango w’uwo musore wemeza ko yahoze ari muzima kuko yari yiriwe akora imirimo yo mu rugo, bityo bagakeka ko yazize igicuri kuko nta gikomere bamusanganye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Cassien Dukundimana, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musore wajyanwe ku bitaro bya CHUB gukorerwa isuzuma.

Dukundimana ati “Amakuru avuga ko yari asanzwe arwara igicuri wenda akaba yituye hasi, ariko umurambo wajyanywe ku bitaro kugira ngo hakorwe isuzuma, kandi hari gukorwa n’iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe”.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza