00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugore wataye uruhinja mu cyobo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kanama 2021 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Ku wa 4 Kanama 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.

Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi.

Icyaha cyakozwe ku wa 12 Nyakanga 2021, gikorerwa mu Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora , Akarere ka Gisagara, ubwo uyu mugore yari amaze kubyara uruhinja agahita arujugunya mu cyobo cya metero zigera mu icumi rukaba rwaraje kuvanwamo nyuma y’umunsi umwe n’abantu bumvise rurira.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha agisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’uko yashakaga ko umugabo we ufunze nafungurwa atazabimenya kubera ko ari undi mugabo wari waramuteye inda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .