00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugore arakekwaho kwihekura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bukurikiranye umugore w’imyaka 37 ukekwaho kwica umwana yari amaze kubyara akamuta mu musarane.

Icyaha cyamenyekanye ku wa 27/08/2021, ubwo basangaga uruhinja rwapfuye mu musarani we ku makuru yari atanzwe n’umwana we w’imyaka 8 wabibwiye bagenzi be bakinanaga ko nyina yabyaye umwana bakamubura.

Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamubyaye mu ijoro ryo kuwa 19/08/2021, agahita amujugunya mu musarani, abitewe n’uko atari kuzabona icyo amutungisha kandi uwari waramuteye inda yarigendeye.

Icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 07, hashingiwe ku ngingo y’108 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibiro by'Akarere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .