Kwamamaza

Huye:Umugabo yasanzwe yarapfiriye muri Motel

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 14:24' na Prudence Kwizera


Seruzamba Jean Paul, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko yasanzwe yarapfiriye muri New Motel Gratia Ltd iherereye mu Kagari ka Butare,Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

Umurambo w’uyu mugabo watahuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu gihe yinjiye muri iyi Motel ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Motel Seruzimba ukomoka mu Karere ka Nyagatare yari asanzwe ari umukiliya wabo kuko yakundaga kuhafata ava cyangwa ajya i Nyaruguru aho yakoreraga imirimo y’ubwubatsi.

Umuyobozi wa New Motel Gratia Ltd,Nsengimana Hassan yatangaje ko Seruzamba yinjiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu afata icyumba, bukeye babura urufunguzo ngo bamukorere isuku, bagira ngo yarutwaye ari bwo bategerezaga ko agaruka ku wa Mbere, ntibamubona.

Mu gitondo ubwo bahamagaraga telefoni ye bumvise isonera mu cyumba ari bwo batabazaga Polisi bafunguye basanga yaraguye muri douche.

Nsengimana yakomeje avuga ko uyu mukiliya wabo ashobora kuba yarapfuye acyinjiramo kuko umubiri we wari watangiye kwangirika.

Ikindi cyavuzwe ni uko yari yavuye amaraso menshi mu mazuru, bikekwa ko yakubise umutwe ku rukuta.

Polisi yo mu karere ka Huye yatwaye umurambo w’uyu mugabo ku bitaro bya Kaminuza bya Butare , CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma.

New Motel Gratia Ltd ahasanzwe umugabo yapfiriye mu cyumba

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved