00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugabo wasambanyije umwana we yakatiwe gufungwa imyaka 20

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Ku wa 18 Kanama 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo wakoze icyaha cyo gusambanya umwana we, rumukatira igifungo cy’imyaka 20.

Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, ko atashimishijwe no kuba yaragikoze kandi akaba yarasabye imbabazi.

Uyu umugabo w’imyaka 50 ubushinjacyaha bwavuze ko yasambanyije umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 babanaga mu rugo ku mataraiki ya 21, 22 na 23 Nyakanga 2021 mu murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, mu rutoki aho yarariraga ibitoki ngo batabyiba.

Mu ibazwa rye, ukekwa yemeye ko yamusambanije iminsi itatu ikurikirana, abitewe n’uko umugore we yari yarahukanye ashaka ko umukobwa we yamusimbura muri izo nshingano aho kujya mu ndaya.

Ingoro y'ubutabera y'Urukiko rwisumbuye rwa Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .