00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Rwabayanga yari indiri y’abajura igiye guhindurwamo ahantu nyaburanga (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Kamena 2021 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Mu myaka nk’ibiri ishize, uwavugaga Rwabayanga ya Huye, humvikanaga ahantu hadatekanye, hameze nk’indiri y’abajura, hari n’inkangu iteye inkeke ku nyubako z’imiturirwa zizamurwa hafi y’ako gace.

Karamage Pierre watangiye gukorera ahahoze agace k’ubucuruzi ka Rwabayanga mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma i Huye mu 2008, avuga ko hari ahantu hari umuhanda w’igitaka utari nyabagendwa, umutekano ari muke ndetse bamwe barahacucuriwe.

Yagize ati “Hari umuhanda unyuramo amazi menshi ndetse hari n’ikibazo ko iteme ryacika, inyubako zigasenyuka. Hari abajura kubera ishyamba ryari rihari.’’

“Mu 2018, hari umukiliya bashikuje miliyoni 4.5 Frw bariruka. Ayo mafaranga n’uwayibye nta n’ijana yacyuye kuko abo bajura bayagabanye bose nabo bakoranaga.’’

Uyu mucuruzi uri mu bazwi muri Huye yaguriye ishoramari rye mu Cyanya cyahariwe Inganda i Huye nk’uko bisabwa n’igishushanyo mbonera.

Karamage yavuze ko umuhanda wanyujijwe mu Rwabayanga ari nyabagendwa n’abawukoresha bagenda batikandagira kuko wacaniwe.

Ati “Ubu hatewe ubwatsi n’imigano, hameze neza. Ahantu haregeranye ku buryo kuva mu mujyi ujya i Ngoma ni hato cyane.’’

-  Rwabayanga igiye guhindurirwa amateka

Mu minsi yashize mu Rwabayanga hari inkangu ikomeye ku buryo byari biteje umutekano muke ko ishobora gusenya inzu ziyikikije.

Binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi, hubatswe umuhanda wa kaburimbo ndetse icyobo cyari gihari kirafungwa, haterwa ibiti byo gufata ubutaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko aka gace katekerejweho ku buryo kabyazwa umusaruro.

Yagize ati “Igice cyo haruguru [ya Rwabayanga] turashaka kukigira ahantu abantu bashobora kuruhukira, igihe bashaka gusoma. Murabizi ko ari igicumbi cy’ubumenyi. Twifuza ko abantu bagira ahantu baruhukira, bagasoma ibitabo byabo.’’

Yavuze ko mu Rwabayanga n’umusozi w’i Ngoma birebana hatekerezwa uko hashyirwa ibikorwa biryoshya umujyi.

Ati “Ni ngombwa ko dutekereza ku kintu cyo kubungabunga ibidukikije, imihanda igomba kubungwabungwa kugira ngo ubutaka bufatwe neza. Turifuza kuzahatera ibiti byiza, byajya bitanga umuyaga ku batuye muri uyu mujyi cyangwa abafitemo ibikorwa ariko ku buryo byafasha no mu bukerarugendo, umuntu akabona aho yaruhukira, akahanezererwa.’’

Sebutege yavuze ko umuhanda mushya wakemuye ikibazo cy’umutekano muke watezwaga n’abajura bategaga abantu bakabambura ibyabo.

Ati “Dukwiye no gutekereza uburyo Rwabayanga itakongera kuvuka ndetse IPRC irateganya gukora igishanga neza. Twiteguye kuganira n’abashoramari ku buryo umuhanda wahindura ubuzima bw’abaturage.’’

-  Abaturage batangiye kuganura ku byiza byo kubakirwa imihanda mishya

Binyuze mu mushinga wo kubaka imijyi yunganira uwa Kigali, mu duce turimo Tumba, Rango, Ngoma tw’i Huye turimo hubatswe imihanda itandukanye yo korohereza abaturage mu ngendo n’ubuhahirane.

Muri Huye hubatswe imihanda ireshya n’ibilometero 11 na metero 952 yatanzweho 8.275.966.096 Frw mu gihe ruhurura zakozwe zo zireshya na 6 na metero 643 zashowemo 1.456.773.648 Frw.

Ndayishimiye Florien ukora akazi k’ubunyonzi mu gasantere ka Kabuga mu Kagari k’Icyeru mu Murenge wa Mukura yavuze ko umuhanda woroheje akazi kabo.

Ati “Nari umuhinzi nza kuba umunyonzi. Ubu umuhanda wabaye mwiza, dusigaye tugera mu I Rango byoroshye. Ubu nta muntu ukigira impungenge zo kugenda cyangwa gukora impanuka kuko dufite umuhanda w’umukara.’’

Uwitonze Françoise ukorera ubucuruzi bwa butiki mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, na we yashimangiye ko amaze kubona impinduka mu mikorere ye.

Ati “Mu mvura ntihagendwaga ndetse no mu cyi, wasangaga ibicuruzwa byuzuye ivumbi. Twumvaga ko umuhanda uzubakwa ariko ntitwakerezaga ko ari vuba.’’

Mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, muri Huye hazubakwa imihanda mu duce turimo Rwabuye ugana ku Kigo Nderabuzima cya Mbazi [uzaba ureshya na 4 Km], mu Gitwa hazubakwa ureshya na 1 Km mu gihe mu Matyazo na ho hazubakwa imihanda, ruhurura hanashyirwe amatara yo ku muhanda ureshya na 1.2 Km.

Amazi yamanukaga muri Rwabayanga yahawe ubuhumekero nyuma ya ruhurura yahubatswe
Karamage Pierre avuga ko mu Rwabayanga hari ahantu hateye inkeke ku mutekano w'abahakorera n'abahatuye ariko ubu hahindutse neza
Mu gace ka Rwabayanga hubatswe umuhanda ndetse mu gishanga cyaho hatangiye gutunganywa ku buryo habyara ahantu habereye ubukerarugendo
Umujyi wa Huye uri mu iri kwagukana ingoga bitewe n'ibikorwa remezo biri kuwushyirwamo
Ndayishimiye Florien ukora ubunyonzi mu gasantere ka Kabuga avuga ko akazi kabo karushijeho koroha kubera imihanda myiza
Umuhanda wubatswe muri Rango ugera mu Gasantere ka Kabuga aho imirimo yo kubaka igeze mu cyiciro cya nyuma
Rond Point ya Mukoni ihuza imihanda itandukanye irimo uva kuri Kaminuza y'u Rwanda igana i Tumba n'i Cyarwa
Iyi rond point yubatswe mu cyiciro cya kabiri cy'uyu mushinga watewe inkunga na Banki y'Isi
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko ibikorwa remezo byubakwa bigamije gufasha abaturage kwibona mu mujyi no gukurura abashoramari kuwukoreramo ibikorwa by'ubucuruzi
Mu Karere ka Huye hubatswe imihanda itandukanye ifasha abaturage mu koroherwa n'ingendo no kunoza ubuhahirane
Imihanda ishyirwamo kaburimbo, inashyirwaho amashanyarazi afasha abaturage kuyikoresha no mu masaha y'ijoro nta nkomyi
Abatuye mu Rwabuye mu Karere ka Huye mu mwaka utaha w'ingengo y'imari na bo bazaba bagendera ku muhanda w'umukara. Aka gahanda kanyura ni ko kazashyirwamo kaburimbo guhera muri Nzeri 2021
Imihanda yakozwe ubu ni nyabagendwa, ikoreshwa n'ab'ibyiciro bitandukanye
Uwitonze Françoise ukora ubucuruzi bwa butiki yashimangiye ko amaze kubona impinduka mu mikorere ye nyuma y'aho umuhanda umaze kubakwa
Ruhurura yatezaga ibibazo birimo iby'umutekano muke no gusenyera abaturage yubatswe bigezweho

Imiterere ya Huye iri mu mijyi yunganira Kigali

Huye iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali
Inyubako zigezweho ni zo zikorerwamo ubucuruzi butandukanye kandi bugezweho mu Karere ka Huye
Inyubako nshya na zo zigenda zubakwa umunsi ku wundi
Inyubako ikoreramo Hotel Credo iri mu zimaze imyaka myinshi i Huye
Huye ifatwa nk'igicumbi cy'ubwenge. Izi ni inyubako za Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye
Barthos Hotel iri mu zifite izina mu Karere ka Huye
Credo Hotel iri ku muhanda neza uva cyangwa ugana kuri Kaminuza y'u Rwanda i Ruhande
Cogebanque inafite ishami i Huye mu mujyi aho ifasha abawutuye koroherwa no kubona serivisi z'imari
Huye igenda itera imbere buhoro buhoro ndetse inyubako nshya zari ziyirimo zikavugururwa
Inyubako ikorerwamo ubucuruzi muri Huye
Imihanda migari yubatswe mu bice bitandukanye mu Karere ka Huye
Muri uyu mujyi hazamurwa inyubako zitandukanye
Inyubako ikoreramo Ibiro by'Akarere ka Huye
Banki ya Kigali ifite ishami mu Karere ka Huye

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .