Huye: Imbuto Foundation yashyigikiye abanyeshuri ba kaminuza mu kugera ku ndoto zabo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Werurwe 2018 saa 03:50
Yasuwe :
2 1

Umuryango Imbuto Foundation wakanguriye urubyiruko rwiga muri Kaminuza y‘u Rwanda gutinyuka, bakabyutsa impano zibarimo kuko ari byo bizabafasha kugira ejo hazaza heza.

Ku wa 16 Werurwe 2018, muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, abanyeshuri baganirijwe n’urubyiruko rw’ingeri zinyuranye rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa bitandukanye kugira ngo babatinyure kandi babagire inama.

Abo barimo Umunyamakuru akaba n’Umunyarwenya Nkusi Arthur; Diana Mbyisi watangije Ihuriro ry’abitoza kuvuga mu ruhame; Dominique Alonga uyobora ikigo ‘Imagine We’ giteza imbere umuco wo gusoma no kwandika; Vugayabagabo Jackson, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mothering Across Continents mu Rwanda ndetse na Karen Bugingo wanditse igitabo cyitwa ‘My Name is Life’ kivuga ku rugendo rwe nk’uwakize kanseri.

Umunyarwenya Nkusi yagarutse ku bikorwa avuga uburyo yatejwe imbere n’umwuga utajyanye n’ibyo yize, agira inama urubyiruko yo kudaheranwa n’ibyo biga gusa kuko bishobora gupfukirana impano bifitemo.

Ati “Njyewe nize ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ariko ntabwo naheranwe nabyo naje kwisanga nifitemo impano yo kuvuga no gusetsa abantu, ubu nibyo nkora kandi binyinjiriza amafaranga menshi.”

Yababwiye ko icya mbere gikwiye kubaranga ari ukwigirira icyizere no gutinyuka kuko nawe ari byo byamufashije kuba icyamamare, akiteza imbere. Urestse Nkusi, n’abandi babwiye urubyiruko ko ibyo bakora babitangiye nta bushobozi buhambaye bafite ariko kuri ubu bikaba bibinjiriza amafaranga menshi kuko babishyiraho umuhate.

Abanyeshuri nabo bamuritse ibyo bakorera mu matsinda abafasha kwitoza kuvugira mu ruhame ndetse no gusaba abandi kuyajyamo.

Umukozi wa Imbuto Foundation muri gahunda z’urubyiruko, Tonny Kajangwe, yavuze ko iyo gahunda imaze imyaka irindwi hagamijwe gufasha urubyiruko kwitinyuka, bashaka gukemura ikibazo cy’abarangizaga muri kaminuza batazi kuvugira mu ruhame cyangwa batazi neza indimi.

Yagize ati “Iyi gahunda yatangiye muri 2011, Imbuto Foundation yayitangije igamije gufasha urubyiruko kugira ngo rubone ahantu ho kwitoreza kuvugira mu ruhame kandi bigirire icyizere kuko hari ubwo usanga umuntu yiga muri Kaminuza azi ibintu byinshi, afite ubumenyi ariko atazi kubutanga cyangwa gusobanura neza ibyo azi kuko nta rurimi azi neza cyangwa atinya kuvugira mu ruhame”.

Kajangwe yasabye urubyiruko rwiga muri kaminuza kubyaza umusaruro ayo mahirwe bashyiriweho bakayoboka amahuriro abafasha kwitoza kuvugira mu ruhame no kwimenyereza kuvuga indimi z’amahanga.

Abanyeshuri babwiye IGIHE ko bishimiye inama bagirwa

Muhozawase Adeline ati “Ni ibintu byiza byadufasha kugira ejo hazaza heza, nabonye uburyo ababa muri ririya tsinda bazi kuvugira mu ruhame kandi bazi kuvuga Icyongereza mpita niyemeza ko nanjye nzabasanga tugafatanya.”

Mbanza Steven, umwe mu baba mu itsinda ryitoza kuvugira mu ruhame no kumenya indimi neza, avuga ko kuva batangira mu 2011 bamaze gutera intambwe nini.

Ati “Twatangiye ntacyo dushoboye ujya imbere y’abantu ukabira ibyuya ariko uko twagiye twitoza mu itsinda byadufashije gutinyuka. Dukoreresha uburyo bwo guha umuntu umwanya akavuga uko ashoboye tukamukosora kandi tukamushyigikira kugeza igihe abimenyeye, duhura inshuro ebyiri mu cyumweru.”

Imbuto Foundation bayifata nk’umubyeyi

Mbanza avuga ko Umuryango Imbuto Foundation bawufata nk’umubyeyi wabo kuko ubaha amahugurwa ukabashyigikira kandi ukabagira n’inama.

Ati “Imbuto Foundation ni nk’umubyeyi wacu badufasha mu bikorwa byinshi, n’iki gikorwa ahanini nibo bagiteguye, bafite bakuru bacu babitangiye mbere barabatwoherereza bakadufasha kandi batugenera n’amahugurwa. Badufasha mu buryo bw’amafaranga no kutwongerera ubumenyi”.

Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda i Huye mu biganiro byateguwe na Imbuto Foundation
Umunyamakuru akaba n’Umunyarwenya Nkusi Arthur yasabye urubyuruko kwitinyuka bagakoresha impano zabo
Abanyeshuri bakurikiye ubuhamya bw'urubyiruko rwiteje impere rukoresheje impano zarwo
Umukozi wa Imbuto Foundation muri gahunda z’urubyiruko, Tonny Kajangwe
Umunyarwenya Nkusi Arthur yanyuzagamo akabasetsa
Karen Bugingo wanditse igitabo cyitwa ‘My Name is Life' nawe yaganirije urubyiruko mu kugira umuhate mu byo bakora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza