Huye: Hubatswe ikiraro cyo mu kirere cya Miliyoni 50 Frw ku mugezi watwaraga abantu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Kamena 2019 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Huye hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifasha abaturage kwambuka umugezi wa Mwogo, umaze igihe utwara abantu kubera imiterere yawo ituma amazi yuzura mu bihe by’imvura.

Hashize igihe kuri uwo mugezi utandukanya imirenge ya Kigoma na Maraba hari ikibazo cy’uko wuzura ubuzima bugahagarara abantu ntibabashe kwambuka, abanyeshuri bagasiba ishuri n’ugerageje kwambuka ukamutwara akaburirwa irengero.

Icyo kiraro cyubatse mu buryo bwa kijyambere cyatashywe kuri uyu wa Kabiri; cyubatswe mu gihe cy’amezi atatu gitwara agera kuri Miliyoni 50 Frw, muri yo angana na 38% yatanzwe n’akarere asigaye atangwa n’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko bacyubatse ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Ati “Iyo imvura yagwaga agateme kari gahari karuzuraga bigateza ibyago abaturage; twatekereje kubaka ikiraro cyo mu kirere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kugira ngo abaturage bacu bagire umutekano babashe kugenderana nta kibazo bafite.”

Bamwe mu baturage bambuka uwo mugezi bajya ku isoko n’ahandi bavuga ko icyo kiraro bagihawe bagikeneye.

Ndacyayisenga Callixte ati “Uyu mugezi watwaye abantu benshi, hari abo twabashije kubona turabashyingura ariko hari n’ababuriwe irengero. Twasabye ubuyobozi ko bwatwubakira ikiraro kitarengerwa n’amazi none barabidukoreye turishimye.”

Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye naho baherutse gutaha ikiraro cyo mu kirere cyambuka umugezi w’Agatobwe nawo wajyaga wuzura ukabuza baturage gutambuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko mu rwego rwo gufasha baturage kugenderana mu mudendezo hari gahunda yo kubaka ibiraro n’amateme bikomeye aho bikenewe hose kandi mu buryo bukomeye ku buryo n’imodoka yabasha kunyuraho.

Ni ikiraro cyubatswe n'Akarere ka Huye ku bufatanye n'abafatanyabikorwa
Cyubatse mu buryo bukomeye ku buryo kibasha no kunyurwaho na moto
Ubwo icyo kiraro cyatahwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri
Umugezi wa Mwogo umaze igihe utwara abantu kubera imiterere ya wo ituma wuzura mu gihe cy'imvura
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege aganira n'abaturage bamubwira ko bishimiye ko bahawe ikiraro
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, ari kumwe n'abafatanyabikorwa mu gutaha icyo kiraro
Ikiraro cyo mu kirere cyatashywe cyatwaye agera kuri Miliyoni 50 Frw

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza