Huye: Hatangijwe ibiganiro bigamije kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Werurwe 2021 saa 03:01
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurangiza imanza zishingiye ku mitungo zasizwe ziciwe n’Inkiko Gacaca kuri ubu zikigaragara nk’izibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, Akarere ka Huye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batangije ibiganiro bihuza impande zifitanye ibibazo by’izo manza hagamijwe kuzirangiza.

Ibyo biganiro biri kubera mu mirenge itandukanye yiganjemo ikigaragaramo umubare munini w’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca nka Rwaniro, Huye, Rusatira na Karama.

Kuri iyi nshuro haganirijwe abo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Rukira karimo imanza 823 zitararangizwa.

Bigizwemo uruhare na Association Modeste Et Innocent (AMI) abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahujwe n’abo bayisahuye babasaba imbabazi banishyura ubwishyu bw’iyo mitungo batanga amafaranga asaga miliyoni 1,8 Frw.

Munganyinka Venantie afite umugabo Inkiko Gacaca zahamije ibyaha bya Jenoside zimukatira igifungo cy’imyaka 30, yashimishijwe n’imbabazi yahawe n’abo umugabo we yasahuriye imitungo.

Ati “Twajyaga duhura n’abo nta na mwiriwe nta na mwaramutse. Twahuraga bakambwira ngo ese ubwo nta kintu wibaza? Bavuga ko ntabishyuye imitungo ugasanga birabangamira imibanire yacu ariko ubu ndabohotse.”

Kandorero Hilarie wari afite umugabo wasahuye imitungo ariko nyuma akaza gupfa na we yishimiye imbabazi yahawe avuga ko yumva akeye ku mutima.

Ati “Njyewe kuva bampaye imbabazi, n’Imana yo mu Ijuru ibahe umugisha, dore manitse amaboko.”

Umwe mu basahuriwe imitungo witwa Misago Emmanuel yavuze ko kuba impande zombi ziyunze bishimishije kuko ngo hari ubwo bajyaga bahura bakareba nabi.

Ati “Byari bibangamye kuko hari ubwo twahuraga bakaturusha uburakari. Gusa ubu kuba tubahaye imbabazi mu ruhame tugomba kubana neza.”

Umuyobozi wa Gahunda y’imishinga iteza imbere abaturage muri AMI, Nyirabizimana Emeritha, yavuze ko guhuza impande zifitanye ibibazo by’imanza zaciwe na Gacaca, ari inzira nziza yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Ni indashyikirwa kuko ntabwo abantu bakora ngo biteze imbere kandi baturanye batumvikana. Niyo mpamvu twafashe iya mbere turabahuza nk’abantu baharanira ko abantu babana mu mahoro kandi bakagira ubumuntu muri bo.”

Mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Huye hari imanza z’imitungo 8047 zaciwe n’Inkiko Gacaca zabaye itegeko ariko ntizarangizwa. Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na AMI hamaze kurangizwa imanza 5556.

Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ku bufatanye na AMI bahurije hamwe abafitanye ibibazo bishingiye ku manza za Gacaca zitararangizwa
Impande zombi zibanza kuganirizwa ku kubana neza no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge
Ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze na AMI mu Karere ka Huye hamaze kurangizwa imanza 5556
Kuri iyi nshuro haganirijwe abo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Rukira karimo imanza 823 zitararangizwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .