Huye: Batatu batawe muri yombi bangiza ibikorwaremezo birimo iby’amashanyarazi

Yanditswe na
Kuya 23 Kanama 2017 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Abagabo batatu bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gusenya, kwangiza no konona ibikorwaremezo birimo amashanyarazi n’ibiraro mu Karere ka Huye.

Abo bagabo berekanwe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Kanama 2017, barimo umwe wafashwe ari kwiba ibyuma by’amashanyarazi n’abandi babiri babifatanywe bamaze kubigura kuko bakora umwuga w’ubucuzi.

Uwafashwe ari kwiba ibyo byuma yemera icyaha, akagisabira n’imbabazi, akavuga ko yari abikoze ku nshuro ya kabiri. Abaturage bamuguye gitumo yuriye ipoto ari gufungura ibyuma bahita bamufata bamushyikiriza ubuyobozi.

Yagize ati “Ubusanzwe ntuye mu murenge wa Mbazi, ubwa mbere ibyuma narabyibye ndabigurisha nkuramo amafaranga ibihumbi bitandatu, noneho ubwa kabiri nibwo abaturage bahise bamfata nuriye ipoto ndi kwiba ibindi, ubwo nerekana ahantu njya mbigurisha. Maze nk’ukwezi kumwe niba ibyo byuma. Kuba narafashwe nkaba mfunzwe nakuyemo isomo ko kwiba no kwangiza ibikorwa by’igihugu atari byiza, ntabwo nzabyongera.”

Undi mugabo w’imyaka 52 wafashwe kubera ko yasanganwe ibyuma by’amashanyarazi n’iby’ibiraro yaguze, yavuze ko nawe yakuyemo isomo kutazongera gupfa kugura ibyo abonye byose.

Yagize ati “Si ubwa mbere nari mbiguze nabo, nabonaga byarahombanye nkagira ngo ni ibyo batoraguye, isomo nkuyemo ni uko ntazongera kugira ikintu kidafite inyemezabuguzi, sinzabisubira ndasaba imbabazi rwose.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo bagabo uko ari batatu bafashwe ku italiki 19 Kanama 2017, bakurikiranweho icyaha gikomeye kandi iperereza riracyakomeje kugira ngo hafatwe n’abandi.

Yagize ati “Iyo biriya byuma by’amashanyarazi bifunguwe, iyo umuyaga uhushye ipoto cyanga ipironi ishobora kugwa ugasanga ahantu harahiye cyangwa umuriro urabuze, ntabwo dushobora kurebera abantu nk’aba ; ntabwo dushobora kwihanganira umuntu wese uza asenya ibikorwaremezo. Mwabonye ko harimo n’abafatanwe ibyuma by’ibiraro, umuntu usenya ikiraro, ntabwo baba bari mu iterambere, baba basubiza igihugu inyuma.”

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi muri Huye, Maniraguha Jean Pierre, avuga ko kugeza ubu mu ibarura bakoze basanze ibyuma byose bimaze kwibwa ku mapironi y’amashanyarazi ari 98, bifite uburebure bureshya na metero 140, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni hafi eshatu.

Maniraguha ati “Ubujura nk’ubu buhombya Leta kuko amafaranga yakagombye gukora ibindi n’iyo tujyana mu bikorwa byo gusana ahangijwe.”

Polisi yibukije abaturage ko kwangiza ibikorwaremezo ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 405 mu gitabo cy’amategeko ivuga ko umuntu usenya, wonona cyangwa urimbura ibikorwaremezo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri kugeza kuri itanu ndetse n’ihazabu y’amafaranga akubye inshuro ebyiri kugeza ku nshuro 10 z’agaciro k’igikorwa cyangijwe.

Naho abagura ibikomoka ku bikorwa remezo byangijwe, bahanwa n’ingingo ya 409 mu gitabo cy’amategeko ivuga ko ashobora guhabwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu ndetse n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri kugeza ku 10 z’agaciro k’icyo yakiriye.

Ip Kayigi avuga ko abafashwe bari gukorerwa dosiye bakaba bagiye gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo bajyanwe mu butabera.

Abaturage bakaba bongeye kwibutswa kugira ubufatanye mu gucunga ibikorwa remezo begerejwe no kubifata neza, babona hari ubyangiza bakamushyikiriza ubuyobozi kugira ngo abihanirwe.

JPEG - 224.7 kb
Abagabo batatu batawe muri yombi imbere y’ibyumba bibye
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi muri Huye, Maniraguha Jean Pierre

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza