Huye:Banki y’Abaturage yashyikirije inzu ebyiri imiryango y’abarokotse Jenoside

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 23 Nzeri 2016 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda yayo yo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatanze ku mugaragaro inzu ebyiri zifite agaciro ka miliyoni cumi n’imwe z’amafaranga y’u Rwanda zasaniwe imiryango ibiri ituye mu karere ka Huye, umurenge wa Huye, Akagali ka Rukira.

Izi nzu zahawe ba nyirazo nyuma y’uko zisanwe ni zi’abarokotse Jenoside zari zarangiritse ku buryo bukomeye.

Umubyeyi uhagarariye imiryango ibiri yasaniwe inzu yavuze ko iki gikorwa bakorewe kibateye ishema n’icyizere cy’ubuzima kuko bamenye neza ko hari abagiraneza bashishikajwe n’uko umunyarwanda wese yabaho neza.

Ashimira ubugiraneza bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, Umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi mu karere ka Huye yagize ati “Turashimira Banki y’abaturage ku bikorwa nk’ibi bigamije gufasha abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside kugira ngo babashe kwiyubaka. Ntidushidikanya ko ubwo aba basaniwe inzu bigiye kubabera imbarutso yo kurushaho gukora kugira ngo ubutaha na bo bazabe bafasha abandi.”

Umuyobozi muri Banki y’abaturage ushinzwe abanyamigabane, Rutayisire Theogene yavuze ko iki gikorwa bakoze uyu munsi ari gito ugereranyije n’ibyo iyi Banki iba ifite muri gahunda zayo mu rwego rwo kugarurira icyizere cy’ubuzima abakiliya bayo by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Rutayisire yagize ati “Muri ya minsi ijana yo kwibuka abazize Jenoside, Banki y’Abaturage igira igikorwa ikorera abarokotse mu rwego rwo kubafata mu mugongo, ni muri ubwo buryo n’izi nzu zasanwe. Twashyize imbaraga mu kugira ngo aba babyeyi bongere babone aho kwikinga imvura. Twishimiye ko hari abandi bafatanyabikorwa babaza gufasha abarokotse muri uyu murenge.”

Abasaniwe inzu batuye mu mudugudu wa Nyanza, Akagali ka Rukira, mu Murenge wa Huye.Utuwe n’abaturage 370, bose baba mu nzu 149, zirimo 38 zigikeneye gusanwa.

Umuyobozi muri Banki y’abaturage ushinzwe abanyamigabane, Rutayisire Theogene yavuze ko iki gikorwa bakoze uyu munsi ari gito ugereranyije n’ibyo iyi Banki iba ifite
Bamwe mu basaniwe inzu bazinjiramo
Uwari uhagarariye abasaniwe inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza