Kwamamaza

Huye:Babiri bafashwe nyuma yo kujugunya umwana bagize intere

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 13:57' na Prudence Kwizera


Abaturage bo mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye bafashe abagabo babiri bari bagiye kujugunya umwana w’umuhungu witwa Tuyishimire Olivier nyuma yo kumukubita bakamugira intere, ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa 10 Kanama 2016.

Tuyishimire ari mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko,akaba yaketsweho ubujura ubwo yinjiraga muri ’Residence Astrida’ inyubako irimo amacumbi iherereye hafi ya BNR mu mujyi wa Huye.

Ubuhamya bw’abaturage buvuga ko ubwo uyu muhungu yasohokaga abaturage bamufashe maze umwe mu bakobwa bahakora agahamagara aba bagabo bikekwa ko ari inkeragutabara bamujyana mu gikari maze baheza abaturage batangira kumukubita.

Mu gihe bari bamaze kumunoza babona ko ashobora kubagwaho ngo bamurengeje igipangu bajya kumujugunya ahitwa mu Rwabayanga, bamwaka ibyangombwa bye byose bagira ngo atazamenyekana nk’uko abaturage bakomeje babivuga.

Abobonye uyu mwana wajugunywe ngo nibo bakurikiranye irengero ry’abamujugunye bateza akaduruvayo kugeza babafashe.

Nyuma yo kubazwa icyatumye bakubita uyu mwana bakanga kugira icyo batangaza, abaturage bahisemo kubashyikiriza polisi yo muri uyu murenge mu gihe urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO rwananiwe guhosha imvururu zamaze iminota igera kuri 15.

Tuyishimire yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare akaba ngo kuri ubu akurikiranirwa mu cyumba cy’indembe mu gihe umukobwa bivugwa ko ari we wamukubitishije yahise yifungirana mu nzu.

Abantu bari bashungereye aho uyu mwana yakubitiwe
Abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO bananiwe guhosha imvururu zatezwaga n'abatishimiye ihohoterwa uyu mwana yakorewe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved