00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abatuye Umurenge wa Rwaniro babangamiwe no kutagira amazi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 Kanama 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye barinubira kutagira amazi ahagije n’ayo mu kabande bafite bakayarwanira n’abanyeshuri, ikibazo bavuga ko kibakomereye.

Abatuye aka gace bafite amavomero abiri babvomaho ari mu kabande ahurirwaho n’abaturage batuye uyu musozi bose ndetse n’ikigo cy’ishuri kiri hafi aho ku buryo kubona amazi bisaba kuba ufite ingufu.

Bamwe mu baganiriye na Radio1 bavuze ko bagorwa no kubona amazi, iyo imvura iri kugwa ni yo bakoresha ariko mu mpeshyi biba bigoye kuko n’abanyeshuri bo ku kigo baturanye baba bagiye kuvamo aho.

Umwe yagize ati “Reba nko kugira ngo umuntu ave ruguru iriya mu mpinga y’umusozi amanuke ajye epfo mu kabande bimutwara ingufu nyinshi cyane, uragenda ugasangayo n’umubyigano ukamara nk’isaha irenga utarabona amazi.”

Undi ati “Impungenge ziba zihari ni uko hahurira abantu benshi, ubundi hari robine ebyiri iyo hino ni yo ifite amazi menshi iyo hirya ni make. Abantu baba ari benshi iyo uhagiye ufite gahunda yo guhinga ntuba ukigiyeyo, nko mu mpeshyi abanyeshuri baramanuka bakaza kuvoma abantu bakaba benshi.”

Ku ruhande rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Nshimiyimuremyi Laurent, yahumurije abaturage bo muri aka gace ko bari hafi kubona amazi kuko imirimo yo kuyabagezaho igeze kure.

Yagize ati “Turi mu gice kigira amazi make ariko kuko mubizi imishinga y’amazi iba ikomeye, mu isaranganwa ry’ingengo y’imari uko bijya bigenda habaho n’isaranganwa ry’amazi.”

“Muri uyu mwaka ni twe tugezweho mwabonye ko n’umuyoboro batangiye kuwucukura ndetse uyu munsi batangiye gukora aho ikigega kizaterekwa, ni umuyoboro muremure rero wambukiranya imirenge ku buryo natwe uzatugeraho. Kariya gace kagiye guhabwa amazi katari kayafite.”

Yakomeje asaba abaturage kubungabunga robine basanganwe abizeza ko bitarenze muri Nzeri bazaba bamaze kubona amazi.

Gahunda ya guverinoma iteganya ko mu 2024 abaturage bazaba bafite amazi meza ku kigero 100%, hirya no hino hamaze igihe humvikana abaturage bataka amazi ukibaza niba iyi gahunda izagerwaho.

Ikibazo cy'ibura ry'amazi kigenda kigaragara hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bihe by'impeshyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .