Huye: Abaturage barenga 300 bamaze imyaka ine bishyuza rwiyemezamirimo miliyoni 17 Frw

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Abaturage 358 bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye n’abo Murenge wa Ngoma muri Nyaruguru, bamaze imyaka igera kuri ine basiragira mu buyobozi kubera rwiyemezamirimo wabakoresheje akagenda atabishyuye agera kuri miliyoni 17 Frw.

Abo baturage bakoreshejwe mu mirimo yo gutunganya igishanga cy’Akagera-Murori giherereye mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye mu 2015.

Bavuga ko uwo rwiyemezamirimo wabambuye yari yahawe isoko n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB.

Nyuma yo kubona ko agiye atabishyuye amafaranga yabo, bitabaje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye babonye byanze bajya muri RAB biranga bakomereza mu Nteko Ishinga Amategeko no ku Rwego rw’Umuvunyi.

Uwitwa Myasiro Jeremy ati “Twarasiragiye tugera no ku Muvunyi yandikira RAB ayitegeka ko mu minsi 30 bazaba batwishyuye; hari mu kwa gatatu 2019 none twarategereje twarahebye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko icyo kibazo bari gufasha abaturage kugikurikirana kugira ngo bishyurwe ku neza nibitaba ibyo hiyambazwe ubutabera.

Ati “Ubu Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye kudufasha kugikurikirana no gufatanya na RAB kugira ngo abaturage bishyurwe; aho bigoranye ni uko rwiyemezamirimo yari yishyuwe amafaranga yose atararangiza kwishyura abaturage.”

Akomeza agira ati “Akarere icyo turi gukora ni ubuvugizi kugira ngo Rwiyemezamirimo yishyure abaturage ku neza nibyanga hakurikizwe inzira zo kumugeza imbere y’amategeko.”

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick, yabwiye RBA ko bagiye gufatanya n’Akarere kugeza uwo rwiyemezamirimo mu nkiko.

Ati “Turimo kuvugana n’Akarere ka Huye kugira ngo dufatanyije twembi nk’inzego za Leta dufashe abaturage gutanga icyo kirego mu nkiko tunakurikirane ayo mafaranga agaruzwe ku ngufu.”

Dr. Karangwa yakomeje avuga ko uwo rwiyemezamirimo hari n’imirimo yagiye atarangije neza bityo bari gukurikirana ingwate yari yatangiwe n’Ikigo cy’ubwishingizi Radiant kugira ngo barebe ko yatangwa ikarangiza ibyo bikorwa.

Gusa na none bamwe mu baturage bambuwe bibaza impamvu uwo Rwiyemezamirimo yishyuwe amafaranga yose atagaragaje ko yamaze kwishyura abo yakoresheje ndetse atarangije n’imirimo yasabwaga gukora.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza