00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abaturage bakubise abakekwaho ubujura bicamo babiri

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye hararavugwa inkuru y’abajura 15 bitwaje intwaro gakondo bahuye n’abanyerondo bararwana, biba ngombwa ko abaturage batabara bakubita abo bajura hapfamo babiri.

Byabereye mu Gasantere ka Rushubi gaherereye mu Mudugudu w’Akarehe mu Kagari ka Bunazi aho bikekwa ko abo bajura bari bagiye kwiba mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021.

Amakuru aturuka muri ako kagari, avuga ko abo bakekwaho ubujura bahuye n’irondo ribahagaritse baranga, ahubwo batangira kurwana biba ngombwa ko n’abaturage batabara.

Abaturage bamaze gutabara, bafashemo batatu mu bakekwaho ubujura barabakubita bicamo babiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.

Ati “Amakuru twayamenye aracyakurikiranwa. Twakoranye inama n’abaturage tubashishikariza kwicungira umutekano, gukomeza umuco wo gutabarana ariko ko nta muturage wemerewe kwihanira, basabwa gutanga amakuru ku gihe no gufasha mu iperereza.”

Mu murenge wa Karama no mu yindi mirenge yo mu Karere ka Huye hamaze igihe havugwa abajura biba ku manywa na nijoro aho baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma ku buryo bashobora guhitana ugerageje kubabuza kwiba.

Abo bajura bamaze iminsi batobora inzu z’abaturage bakiba ibyo basanzemo.

Abaturage bo mu Karere ka Huye bakunze kwinubira ko iyo hagize umujura bafata bakamushyikiriza ubuyobozi, batungurwa no kubona ahise arekurwa atabiryojwe ahubwo akagaruka abivugaho ko ntacyo bamutwara.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu murenge wa Karama mu karere ka Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .