Huye: Abarenga 40 bajyanywe kwa muganga kubera kurya inka yipfushije, umwe arapfa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Kanama 2019 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Abaturage bagera kuri 40 bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye bajyanywe mu bitaro kubera uburwayi bwo mu nda batewe no kurya inyama z’inka yipfushije.

Abo baturage bariye iyo nka, basanzwe batuye mu midugudu ya Mariza na Muranda mu Kagari ka Kabusanza.

Bagitangira gutaka kuribwa mu nda hitabajwe ubuyobozi n’inzego z’ubuzima bahita bajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Simbi, Ngiruwonsanga Innocent, avuga ko abajyanywe ku Kigo Nderabuzima bagera kuri 40 ariko abatarembye cyane bavuwe barataha.

Ati “Inka bayiriye ku cyumweru, ejo ni mugoroba hajyanywe kwa muganga abantu 40; abagera kuri 19 babahaye imiti basubira mu rugo. Mu ma saa tanu z’ijoro umwe yitabye Imana.”

Ngiruwonsanga avuga ko iyo nka ari iy’umukecuru ugeze mu za bukuru wo mu Mudugudu wa Mariza; yari imaze amezi atatu ivutse.

Yaje gupfa ayiha abaturage ngo bajye kuyihamba aho kubikora bajya kuyirya. Uwo mukecuru we ntabwo yariye kuri izo nyama.

Abagejejwe ku Kigo Nderabuzima bameze nabi bahawe ubuvuzi bw’ibanze, nyuma yaho boherezwa ku Bitaro by’Akarere ka Huye bizwi nka Kabutare.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabutare, Dr Nzambimana Jean Bosco, avuga ko kuri ubu mu Bitaro basigaranye 14 barimo batatu barembye cyane.

Akomeza avuga ko mukanya gashize batabajwe ko hari abandi batandatu bafashwe n’uburwayi bwo mu nda kubera izo nyama.

Ati “Hari n’abandi batandatu baduhamagaye batubwira ko barwaye, twohereje imbangukiragutabara kubazana.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Simbi ku bufatanye n’ubw’Akarere ka Huye bagiriye inama abaturage bose bariye kuri iyo nka kwihutira kwivuza kugira ngo harebwe ko nta kibazo yabateye.

Ni kenshi abaturage basabwa kwirinda kurya inyama z’inyamaswa zipfushije cyangwa ibindi biribwa batizeye ubuziranenge bwabyo kuko bishobora kubatera indwara.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza