Huye: Abanyeshuri bo muri AERG bahaye inka imiryango itishoboye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 Nyakanga 2017 saa 04:30
Yasuwe :
1 0

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, rwibumbiye mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside ( AERG Huye Campus) yahaye inka imiryango ikennye yo mu Murenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye.

Abo banyeshuri batanze inka eshatu kuri iyo miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye mu gikorwa biyemeje kujya bakora mu gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu no kugiteza imbere.

Umuhuzabikorwa wa AERG-Huye Campus, Frank Rulinda, yavuze ko nubwo ubushobozi bwabo atari bwinshi, iki gikorwa kiba kigamije gutanga isomo ko uwarokotse Jenoside adafashwa mu minsi ijana yo kwibuka gusa, ahubwo bikwiye guhoraho mu kuzamura imibereho myiza y’abagifite ibibazo.

Yagize ati “Iki ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka dukora tugamije kubaka igihugu cyacu no kugiteza imbere; duhuza imbaraga uko dushoboye kugira ngo dukore igikorwa nk’iki gifatika. Ibikorwa nk’ibi byo kuremera abatishoboye twagiye tubikora mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko tubikora na nyuma yayo kugira ngo twereke abantu ko gufasha uwarokotse Jenoside bidakwiye kuba muri iyo minsi gusa, ahubwo bikwiye guhoraho.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Nsabimana Jean Pierre, yashimiye abanyeshuri bibumbiye muri AERG-Huye Campus asaba ko ibikorwa byabo byabera abandi urugero rwiza.

umubyeyi w’abana barindwi wahawe inka, Niyonagira Beatha, yashimiye ubwitange bw’urubyiruko kuko agiye kuzabona amata n’ifumbire.

Yagize ati “Biranshimishije cyane kuko binyeretse ko aba banyeshuri bafite urukundo, twebwe nk’ababyeyi ibi bitwereka ko u Rwanda rwacu rufite abana beza bazarwubaka rugakomeza kuba rwiza. Iyi nka bampaye izamfasha kubona amata yo kunywa ndetse n’ifumbire yo guhinga kuko napfa guhinga nta fumbire”.

Umuryango AERG wavutse tariki ya 20 Ukwakira 1996, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda utangijwe n’abanyeshuri 12 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; ufite intego z’ibanze zirimo kwibuka, kwirinda, kubaho neza ndetse no kurerana.

Ukuvuka kwa AERG kwaje gutanga umusaruro biba ngombwa ko igera muri Kaminuza zose zo mu Rwanda, amashuri makuru n’ayisumbuye, kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 43.

Abanyeshuri ba kaminuza baba muri AERG boroje inka abarokotse Jenoside batishoboye
Uru rubyiruko ruterateranya amafaranga buri mwaka rugafasha abatishoboye barokotse Jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza