Basanzwe basengera muri Paruwasi ya Rugango. Basabye imbabazi imiryango igera kuri 74 biciye banayisahura imitungo.
Bazisabye mu ruhame ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018 imbere y’imbaga y’abakirisitu bari bateraniye mu Kiliziya ya Paruwasi Rugango.
Ni ku nshuro ya kabiri bibaye muri iyo Paruwasi kuko no muri Mata 2018 abagera kuri 18 bakoze Jenoside basabye imbabazi imiryango irenge 60 bahemukiye.
Bapfukamye mu Kiliziya imbere ya alitari, abo bahemukiye babaramburiraho ibiganza babaha imbabazi, Padiri abasabira ku Mana.
Umwe mu basabye imbabazi, Misigaro François Xavier, yavuze ko n’ubwo yahanwe n’amategeko akarangiza ibihano yahoranaga ipfunwe ku buryo yahuraga n’abaturanyi be yahemukiye akabahunga.
Ati “Nafunzwe imyaka 12 ariko nageze mu rugo nakebuka nkabona umwe mubo nahemukiye bikantera ikibazo nkagira ipfunwe. Nyuma yo kubasaba imbabazi bakambababarira twatangiye kubana neza tutishishanya ku buryo ubu numva ku muti wanjye hakeye kuko nababariwe.”
Abatanze imbabazi bavuga ko bari bamaze igihe bafite agahinda baterwa no kutamenya amakuru y’uko ababo bishwe ariko basigaye bumva baruhutse ku mitima kuko abaturanyi babo batinyutse kubasaba imbabazi.
Sibomana Martin ati “Igituma namuhaye imbabazi ni uko yaje akazinsaba kandi akambwiza ukuri. Naramubabariye kandi n’ubu ndamubabariye.”
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rugango, Bakurirehe Jean Pierre, yavuze ko nka kiliziya bafite intego yo gufasha abanyarwanda kubana mu mahoro.
Ati “Turajwe ishinga no kuba twifuza ko abanyarwanda babana mu mahoro bakubaka kiriziya, bakuba igihugu.”
Umuyobozi ushinzwe Ubumwe, Ndi Umunyarwanda n’Ubukangurambaga rusange muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Mugaga Johnson, yasabye abasabye imbabazi kutazasubira inyuma.
Ati “Icyo tubasaba ni ukwera imbuto nziza, guhora bafite urukundo bimakaza amahoro no gushyigikirana.”
“Ikindi tubasaba ni ukuba nabo abafashamyumvire; bariya 19 mu bitero barimo bari kumwe na bagenzi babo kandi barabazi. Babegere nabo babakangure.”
Abasabye imbabazi n’abazihawe bavuga ko babikesha inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge baherewe kuri Paruwasi ya Rugango bazihawe n’abapadiri hamwe n’abafashamyumvire.
Abahawe imbabazi bose bakiriwe mu kiliziya nk’abagarukiramana, bakomorerwa guhabwa ukarisitiya ndetse bamwe muri bo bahabwa isakaramentu ryo kubatizwa, gukomezwa no gushyingirwa.










TANGA IGITEKEREZO