Kwamamaza

Huye: Abandi bakozi batatu b’umurenge wa Gishamvu batawe muri yombi

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 15:49' na Prudence Kwizera


Abakozi batatu b’Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye batawe muri yombi na Polisi kuri uyu wa 10 Kanama 2016 bakekwaho ubufatanyacyaha ku inyerezwa ry’umutungo wa Leta.

Aba barimo ushinzwe irangamimerere witwa Jean Bosco Ntakirutimana, ushinzwe uburezi, Félicien Ndagano na Jacqueline Uwayezu, umucungamutungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bakozi, avuga ko bakekwaho ubufatanyacyaha na Gitifu w’umurenge wa Gishamvu, Emmanuel Ruti Bizimana uherutse gutabwa muri yombi akekwaho kurigisa umutungo wa Leta.

Muzuka yagize ati “Nibyo bafunzwe none, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa waho, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma”.

Gitifu wa Gishamvu, Emmanuel Ruti Bizimana yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano tariki 21 Nyakanga 2016, akaba yaragejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere ku wa Kane tariki ya 4 Kanama 2016.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa 09 Kanama 2016, rwamukatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeza.

Amakuru agera kuri IGIHE ariko atarabonerwa gihamya, avuga ko aba bakozi batatu b’umurenge wa Gishamvu atari bo bonyine batawe muri yombi na Polisi, ahubwo hari n’abandi bantu babiri bafashwe bivugwako ari abari barahawe amasoko yo gukora ibikorwa bitandukanye muri uwo murenge.

Itabwa muri yombi rya Gitifu Ruti Bizimana ryaje rikurikira ibirego by’abaturage yayoboraga bamureze imbere ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ubwo yasuraga umurenge wa Gishamvu, mu kwezi gushize.

Gitifu Ruti Bizimana akurikiranyweho ibyaha bigera ku munani bihuriye ku kunyereza umutungo wa Leta no kutabanira neza abaturage yari ashinzwe kuyobora.

Abakozi bo mu murenge wa Gishamvu batawe muri yombi baracyekwaho ubufatanyacyaha na Gitifu Ruti Bizimana Emmanuel

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved