Huye:Abakuze n’abataragize amahirwe yo kwiga basabiwe kujyanwa mu itorero

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 Kanama 2016 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishuri Rikuru ry’Abapolotesitanti mu Rwanda PIASS, bugaragaza ko imwe mu nzitizi ishobora kubangamira inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje, ari uko hashyirwa ingufu mu kwigisha abakiri bato gusa, kandi abakuru aribo bagakwiye guherwaho kuko aribo bangijwe mu mutwe n’amateka mabi.

Byagarutsweho ubwo abanyeshuri n’abarimu bo muri iri shuri bari mu cyumweru ngarukamwaka cy’ubushakashatsi (PIASS Scientific Week), cyantagiye kuwa 12 kugeza kuwa 14 Kanama 2016.

Prof Viateur Ndikumana umwe mu bakoze ubushakashatsi ku Itorero ry’Igihugu yavuze ko bari bafite intego yo kureba uburyo bukoreshwa mu gutoza Abanyarwanda n’icyo bufasha abantu mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Yavuze ko kimwe mu byo babonye ari uko Itorero ry’Igihugu ari inzira nziza yo guhuza Abanyarwanda no kubatoza kubana neza, ariko hakiri inzitizi y’uko ryibanda ku bakiri bato kandi bize, ugasanga abakuru bangijwe mu mutwe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo bo basa n’abirengagijwe.

Ibi ngo bishobora gutera ingaruka zuko abana bamara gutozwa ariko bagera iwabo mu ngo ababyeyi bakabashyiramo indi ngengabitekerezo isibanganya ibyo bigishijwe mu Itorero.

Prof Ndikumana yagize ati “Urubyiruko rwaratubwiye ruti ‘sitwe kibazo kuko sitwe twangiritse mu mitwe, ahubwo bakwiye kubanza gutoza ababyeyi bacu, kuko iyo tuvuye mu itorero batubwira amateka atandukanye n’ayo twigishijwe’, urumva rero bari ya basaza bari hejuru y’imyaka 50 ni bo bakwiye guheraho bajyana mu itorero”.

Ikindi Prof Ndikumana avuga babonye gishobora kubangamira Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni uko abantu batagize amahirwe yo kwiga batitabwaho ngo bajyanwe mu itorero.

Ati “Abo twaganiriye turi mu bushakashatsi baratubwiye bati ‘usanga Itorero rijyamo akenshi abantu bize n’abayobozi gusa, ariko sibo baganiriza abana ku ishyiga bari mu ngo zabo, ku buryo n’iyo umuyobozi abwiye abana ikintu bumva ari politike y’ubuyobozi buriho ntibagifata nk’ukuri kuzuye”.

Uyu mushakashatsi asanga abantu bose bakwiye kwitabwaho bakigishwa binyuze mu itorero cyane cyane hibandwa ku bantu bakuru by’umwihariko abataragize amahirwe yo kwiga, kuko aribo bazatanga umusanzu mu kwigisha ukuri.

Ati “Burya inkuru yo ku ishyiga umubyeyi abwiye umwana we ni ingirakamaro cyane, kuko ayifata nk’ukuri kuzuye”.

Nk’uko byagarutsweho ubu bushakashatsi bwakozwe habazwa abantu bo mu turere dutandukanye tw’igihugu kandi b’ingeri zinyuranye bagiye mu Itorero ry’Igihugu, abo mu Nteko y’Ururimi n’Umuco nabo mu Itorero ry’igihugu ubwaryo.

Ikindi kivugwa muri ubu bushakashatsi ni uko Intore zifuza ko abaza kuzigisha inyigisho zitandukanye bazahugurwa ku buryo bwo kwigisha kuko ngo hari abarambirana bitewe n’ubumenyi bita bucye nk’aho umuntu aza akicara imbere y’abantu akabigisha nk’usoma ivanjiri.

Prof Ndikumana avuga kandi ko mu bushakashatsi bwabo babonye hari n’abajya kwigisha mu itorero ry’igihugu ibintu na bo babwiwe, bityo ngo abatozwa bifuje ko byajya biba byiza bigishijwe hari n’umuntu w’umutangabuhamya wabibayemo.

Ati “Ni ukuvuga ngo ikintu cyose kigiye kuvugwa bakazana umuntu wakibayemo. N’ubwo uwigisha yagira ibyo avuga, ariko wa wundi wabibayemo akaza agatanga ubuhamya bw’ibyo yabayemo”.

Byasobanuwe ko ubu bushakashatsi buterekana imibare y’ababajijwe n’ibisubizo batanze kuko hakoreshejwe uburyo butagaragaza ibipimo (qualitaitive method), kandi icyari kigenderewe ari ukumva ibitekerezo by’abaturage ku ngingo runaka.

Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Prof. Elysé Musemakweli yavuze ko buri mwaka bagira icyumweru cy’Ubushakashatsi bagamije gusangiza abandi ibyo bamaze igihe bakora kandi bakaba bibanda kuri gahunda zitandukanye zibera mu Rwanda zigamije amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bushakashatsi bwose bwakozwe, hazakurikiraho kubumenyekanisha no kubugeza kubo bureba by’umwihariko.

Usibye Itorero ry’Igihugu, izindi gahunda zakozweho ubushakashatsi na PIASS muri uyu mwaka, harimo Ibyiciro by’Ubudehe, Umuganda, Agakiriro, Imihigo, no kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ndetse n’uruhare rw’ababyeyi mu kwiyubakira ibyumba by’amashuri.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza