Huye: Abafite ubumuga barifuza impinduka ku nyubako y’Ibiro by’Akarere

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 5 Ukwakira 2016 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu Karere ka Huye, bavuga ko kubona serivisi mu biro by’Akarere bibagora bitewe n’uko nta nzira yabagenewe ihari, bityo bakifuza ko ubuyobozi bwakita kuri iki kibazo.

Kuri ubu Leta isaba abubaka inzu zinyuranye ko bagomba gushyiramo inzira yagenewe abafite ubumuga by’umwihariko mu magorofa.

Nubwo ibyo byatangiye kubahirizwa, haracyari imbogamizi ku nyubako zubatswe mu myaka yashize aho usanga zigora abafite ubumuga kuzigeramo iyo bagiye gushakayo serivisi.

Urugero ni inyubako y’igorofa ikoreramo ibiro by’Akarere ka Huye, aho abafite ubumuga bahakenera serivisi bavuga ko bahura n’inzitizi iyo bagiyeyo.

Nsabimana ufite ubumuga butuma agendera mu igare, avuga ko iyo akeneye serivisi ku biro by’Akarere ka Huye bimugora.

Ati “Nigeze kuhaza nkeneye umuyobozi ariko sinabasha kugera ku biro bye kuko akorera mu igorofa (etage) hejuru. Abo nasanze hasi bambwiye ko adahari, ariko hari uwo nabajije nyuma ambwira ko yari ahari.”

Bifuza ko ubuyobozi bwagira icyo bukora ku nyubako y’Ibiro by’Akarere kugira ngo na bo babashe kubona serivisi mu buryo buboroheye.

“Nk’ubuyobozi, bakwiye kurebera abamugaye, bagakosora inyubako nka ziriya cyangwa se n’izindi zizubakwa bakazitaho ntihazongere gukorwa amakosa nk’ariya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, avuga ko mu gihe inzobere mu bwubatsi zikibafasha kwiga uburyo iyo nyubako yavugururwa, hashyizweho uburyo bwihariye bwo gutanga serivisi ku bafite ubumuga.

Ati “Mu guha serivisi abaturage bacu, by’umwihariko abafite ubumuga twiyemeje ko atari bo bagomba kuzamuka muri iyi nzu, ahubwo ko abo basaba serivisi ari bo bagomba kumanuka bakabasanga hasi. Iyo habonetse umuntu ufite ikibazo gituma atazamuka kandi ashaka serivisi itangirwa hejuru, kuri aho bakirira abantu baraza bakareba uwo akeneye akamanuka akamusanga hasi akamuha serivisi akaneye.”

Muzuka akomeza avuga ko mu gihe kuvugurura inyubako y’akarere igashyirwamo inzira yagenewe abafite ubumuga bitashoboka, ngo bakomeza gukoresha uburyo bwo kubasanga hasi aho babasha kugera, kandi ngo na byo bigenda bitanga umusaruro.

Kutagira inzira y’abafite ubumuga si umwihariko ku nyubako y’ibiro by’Akarere ka Huye gusa, kuko n’izindi nyubako z’amagorofa zikoreramo ubuyobozi ariko zubatswe hambere, usanga abazubatse batarigeze bita ku burenganzira bw’abafite ubumuga.

Inyubako y’Akarere ka Huye yatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa1987, aho yakoreragamo iyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Abafite ubumuga bifuza ko inyubako y'ibiro by'akarere ka Huye yavugururwa bagashyirirwaho aho guca

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza