Huye: Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakanzwe n’amande basabwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 Mata 2021 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Abaturage 21 b’ingeri zitandukanye barimo urubyiruko n’ababyeyi bafatiwe mu rugo rwo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bari hamwe mu cyumba basenga ariko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Bose hamwe bafashwe ahagana saa Sita z’ijoro, basanzwe mu cyumba kiri mu rugo rwa Vuguziga Christine w’imyaka 52, utuye mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango B.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Tumaze kubafata twabajyanye ku murenge kugira ngo tubigishe. Nyuma yo kubigisha barahabwa ibihano bacibwe amande uko yashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.”

Ibyo bihano birimo ko ‘kwitabira amakoraniro abujijwe bihanishwa gutanga ibihumbi 200 Frw ku muntu watumiye abandi, mu gihe na bo basabwa gutanga ibihumbi 25 Frw.

Usibye kuba bafashwe bakoze amakoraniro atemewe, bakoze n’ikosa ryo kurenza amasaha yo gutaha rihanishwa amande ya 5000 Frw ndetse n’iryo kudahana intera naryo rihanishwa gutanga 5000 Frw. Kuri ayo mande hariyongeraho ibihumbi 10 Frw byo kwipimisha Covid-19.

Vuguziga yabwiye IGIHE ko yari yatumiye abanyamasengesho ngo baze gusengera umwana we wafashwe n’amadayimoni.

Yakomeje avuga ko agize amahirwe akababarirwa, atazongera gusubiramo iryo kosa, ati “Bambabariye ntabwo nazongera kurenga ku mabwiriza rwose, ahubwo nzajya nshishikariza n’abandi kuyubahiriza.”

Umwe mu baturage bafatiwe muri urwo rugo bagiye gusenga, yavuze ko basanzwe basengera abantu batewe n’amadayimoni bagakira.

Ati “Dusanzwe dukora uwo murimo tugasengera abantu bafashwe n’amadayimoni bagakira, ndetse n’uwo mwana twari tumaze kumusengera yorohewe. Ikosa ryabaye ni uko twahahuriye turi benshi.”

Abafashwe bose nta dini ryihariye basengeramo ahubwo baturuka mu madini atandukanye.

Abaturage bo mu Karere ka Huye bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .