00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hubert Védrine ntazakandagiza ikirenge mu ifungurwa rya ‘Rencontres de la photographie d’Arles’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2021 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Hubert Védrine usanzwe ari Perezida w’Inama y’ubutegetsi y’Iserukiramuco mpuzamahanga ry’abafotozi ribera mu Mujyi wa Arles mu Bufaransa (Rencontres de la photographie d’Arles), yatangaje ko atazagaragara mu muhango wo kurifungura uteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.

Védrine kuri ubu uri mu kigero cy’imyaka 74 yari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida Mitterrand mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wakunze guhakana uruhare rw’igihugu cye muri aya amateka yasize ubuzima bw’abarenga miliyoni butikiye.

Rencontres de la photographie d’Arles, Védrine abereye perezida w’inama y’ubutegetsi, ni rimwe mu maserukiramuco y’abafotozi amaze kubaka izina ku isi. Rifatwa nk’urubuga rw’imurikagurisha ry’amafoto, rizabera mu Mujyi wa Arles, ku ya 4 Nyakanga kugeza ku ya 26 Nzeri 2021.

Itariki rizatangiriraho ihura n’umunsi u Rwanda rwizihizaho ku nshuro ya 27 umunsi wo kwibohora (umunsi Jenoside yahagaritsweho burundu).

Védrine yatangaje ko atazaryitabira nyuma y’igihe gito yokejwe igitutu asabirwa kutazarigaragaramo kugira ngo bifashe mu migendekere myiza y’igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi amaze igihe ahakana.

Mu batangije ubwo busabe harimo abasanzwe mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Guillaume Ancel wahoze ari umusirikare w’u Bufaransa wari muri ‘Opération Turquoise’ mu Rwanda, umwanditsi Patrick de Saint Exupéry, umuhanzi Gaël Faye, umwanditsi Scholastique Mukasonga n’abandi.

Bavugaga ko kuba Védrine yagaragara muri Rencontres de la photographie d’Arles byabangamira ubwisanzure n’ibiganiro hagati y’abategura iryo serukiramuco n’abafotozi bazaryitabira baturutse muri Afurika cyane ko rizahurirana n’umunsi wo kwizihiza imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

AFP yatangaje ko Védrine ubwe yiyemereye ko atazakandagiza ikirenge mu birori byo gufungura iri serukiramuco. Yavuze ko yifuza ko risubukurwa mu mutuzo nyuma y’umwaka riri mu bihe bitoroshye kimwe n’urwego rwose rw’umuco hatagize ikindi kibazo giturutse hanze kiribangamira.

Védrine ari mu bari mu butegetsi bwa Mitterrand bakomeje gutsemba ko igihugu cyabo cyagize uruhare muri Jenoside.

Nubwo yakomeje kwinangira, ‘Raporo Duclert’ yakozwe ku busabe bw’u Bufaransa yagaragaje ko icyo gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi rutagereranywa” muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Perezida Emmanuel Macron na we uherutse mu Rwanda yemeye urwo ruhare.

Védrine yatangaje ko atazitabira ifungurwa rya Rencontres de la photographie d’Arles nyuma y’igihe gito yokejwe igitutu asabirwa kutazarigaragaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .