Kwamamaza

Hotel Top Tower yafunzwe, harakemangwa ugukomera kwayo

Yanditswe kuya 22-06-2016 saa 13:16' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo guhagarika imirimo Top Tower Hotel ngo hakorwe igenzura rishimangira ugukomera kw’iyi nyubako iherereye ku Kimihurura, iruhande rw’ahazwi nka KBC.

Mu mwaka ushize ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye iyi hoteli guhagarika imirimo ngo hagenzurwe niba iyi nyubako yujuje ubuziranenge ariko ntibyakorwa, kugeza ubwo hafashwe umwanzuro ko iba ihagaritse imirimo yayo.

Umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Sibomana Martin, yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bwa Top Tower Hotel bwandikiwe ibaruwa ibusaba ko hakorwa igenzura kuwa 28 Nyakanga 2015 ntibyakorwa. Nyuma y’umwaka uburaho gato, kuwa 14 Kamena nibwo hafashwe umwanzuro wo guhagarika iyi hoteli.

Yagize ati “Ubundi iriya kimwe nandi mahoteli, ni inyubako igenewe kwakira abantu benshi. Amategeko n’amabwiriza agenga imitunganganyirize y’umujyi, agena ko mbere yo gutangira gukora bagomba guhabwa icyangombwa (occupation permit), gitangwa nyuma yo kugenzura ugukomera kw’inyubako.”

Yakomeje agira ati “Iriya nzu rero buriya ntabwo ibyo byangombwa bihari kandi biboneka ari uko abatekinisiye b’umujyi baje bakagenzura bakemeza y’uko yakwakira abantu benshi, kuko iguye ku bantu nibyo byaba bibi kurusha uko yahagarikwa bikagenzurwa neza.”

Sibomana yavuze ko Umujyi wa Kigali wakomeje kuganira n’abayobozi ba Top Tower Hotel ariko ntibabikurikize, ariko muri iyi minsi bari yahaye akazi ikigo cya St Joseph Engineering Company imirimo yo kugenzura ugukomera kw’inyubako bakoreramo.

Biteganyijwe ko ubwo ibisubizo bizatangwa n’ubugenzuzi bw’iki kigo kimwe n’abagenzuzi bihariye b’Umujyi wa Kigali, iyi hoteli ishobora guhabwa ibyangombwa mu gihe yaba ibikwiye, basanga idakomeye igakurwaho.

Iyi hotel izwi mu Mujyi wa Kigali nk’ahantu abifite bakinira imikino ya Casino. Iri iruhande y’inyubako ziheruka gusenywa ahahoze iposita, ubu hari kuzamurwa imiturirwa igezweho.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved