HEC yasobanuye iby’ikizamini cy’Icyongereza kigiye kujya gihabwa abarimu ba kaminuza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Gicurasi 2018 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yatangaje ko hari guteganywa uburyo abarimu ba kaminuza bajya bakoreshwa ikizamini cy’ururimi rw’Icyongereza nyuma y’aho bigaragariye ko hari imbogamizi mu kurwigishamo ndetse n’abasohoka muri kaminuza bakagenda batazi kukivuga kandi gikenewe ku isoko ry’umurimo.

Minisitiri yabitangaje nyuma y’inama yabereye i Huye, yamuhuje n’abayobozi ba za Kaminuza ziherereye mu ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Icyo gihe yagize ati “Turashaka kugaragariza abarimu ko aribo shingiro y’imyigire y’abana. Nk’uko mwabibonye abanyeshuri benshi baravuga bati ‘ntituzi Icyongereza kubera ko n’abarimu batwigisha, ubushobozi bwo kukivuga, kugikoresha no kucyumva ni buke. Ni nayo mpamvu dutekereza ko mu bihe bizaza turimo kuganira n’abayobozi batandukanye ba za kaminuza, tuzasaba abarimu bose ko mbere yo kugira ngo bigishe muri kaminuza babanza bakore ikizamini cy’Icyongereza, babe bakizi. Kandi icyo kizamini kizaba atari ikizamini gisanzwe, ni ikizamini kizajya gikorwa ku rwego rw’igihugu, abe (umwarimu) ashobora kucyumva, abe ashobora kukivuga, abe ashobora kucyandika, bityo agire ubushobozi bwo kukigisha.”

Bimaze gutangazwa ko abarimu bazahabwa ikizamini cy’Icyongereza, hari bamwe bagaragazaga ko igisubizo kigiye gushakirwa ahatariho, ko ireme ry’uburezi rikwiye kureberwa mu mashuri yo hasi, bakibaza aho abarimu ba kaminuza bazatsindwa icyo kizamini uko bizagenda.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri Televiziyo Isango kuri iki Cyumweru, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr Emmanuel Muvunyi, yavuze ko nta mwanzuro urafatwa ko ahubwo bikiri mu biganiro ariko ashimangira ko iryo suzuma rikenewe.

Yagize ati “Tumaze hafi imyaka icumi hari ibyo byo kugira ngo abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye bazamure ubumenyi rw’Icyongereza. Muri kaminuza ho byatangiye mbere ariko n’ubundi muri yi myaka ishize tuzi ko hari abarimu bashyirwa muri Kaminuza ubu bariho bigisha baziba cya cyuho, ni abanyuze muri ya gahunda yigisha mu Cyongereza. Ubu tugeze ahantu tuvuga ngo hari ikimaze kugerwaho. Icyo Minisiteri yifuza gukora, ni uko twashyiraho uburyo bwo gupima. Buri wese iyo akoze ikintu agira urwego ashaka kwipima ngo arebe aho ageze.”

Yakomeje avuga ko umwarimu bizagaragara ko ubushobozi bwe mu kwigisha ururimi budahagije, azafashwa kubwongera aho kwirukanwa.

Ati “Abarimu ba Kaminuza nabo bigisha abanyeshuri, umwarimu wa Kaminuza akwiriye na we kugira urwego runaka. Ni ukwipima kuko ntabwo twese turi ku rwego rumwe. Uzajya utsindwa, azahabwa ubushobozi bwo kugira ngo azamure ubushobozi bwe. Ni isuzuma rifite ibyo rigenderaho.”

Yavuze ko hari kaminuza zari zisanzwe zifite gahunda zo kwigisha Icyongereza abanyeshuri n’abarimu bazo ariko ngo bidateguye ku rwego rwiza.

Yavuze ko bashaka guteza imbere Icyongereza mu Rwanda ku buryo n’Umunyarwanda ugize amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga adasabwa kubanza kukiga.

Ati “Tuzi gahunda zimwe nk’iy’Abanyamerika bita TOEFL, hari iy’Abongereza bita IELTS […] dushobora no kwikorera iyacu tukavuga tuti iyi niyo yemewe, reka abanyeshuri bose binjira muri kaminuza bayikore kuko bose ntabwo bari ku rwego rumwe noneho turebe abanyeshuri bakeneye ubufasha.”

Iki gitekerezo kije gikurikira umwanzuro w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuva ku wa 26 Gashyantare kugeza ku itariki ya 1 Werurwe 2018, ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi no kunoza imyigishirize y’indimi hitawe ku rurimi rw’Icyongereza, wemeje ko rugirwa isomo ryigishwa mu myaka yose ya kaminuza.

Avuga kuri uwo mwanzuro, Minisitiri w’Uburezi yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo ireme ry’uburezi rinoge kandi ritere imbere, abanyeshuri bagomba kuba bazi neza ururimi bigamo n’abarimu bakamenya urwo bigishamo.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr Emmanuel Muvunyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza