00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

HEC iri kuganira na kaminuza ku kunoza ireme ry’uburezi n’abakira abanyeshuri batujuje ibisabwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yatangiye amahugurwa y’iminsi itatu yitabiriwe n’abashinzwe kugenzura ireme ry’uburezi muri kaminuza zose zo mu Rwanda ndetse n’abashinzwe kwandika abanyeshuri hagamijwe gukemura ikibazo cy’abakira abatujuje ibisabwa.

Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ugushyingi 2021, ari kubera mu Karere ka Rwamagana ahahuriye kaminuza zose zo mu Rwanda.

Aya mahugurwa yateguwe nyuma y’aho bigaragaye ko hari kaminuza n’amashuri makuru byakira abanyeshuri batujuje ibisabwa, HEC yatangira kugenzura ibibaranga kugira ngo ibemeze mu bafata impamyabumenyi bikarangira bamwe batemerewe kuzifata nyamara barataye umwanya mu kwiga no kwishyura amafaranga y’ishuri.

Ni ikibazo bamwe mu bayobozi bavuga ko giterwa na kaminuza zimwe na zimwe zakira abanyeshuri benshi zibakurikiyeho amafaranga, zitabanje kugenzura niba bujuje ibisabwa, ibi ngo bikaba biri mu bidindiza ireme ry’uburezi.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko ibibazo byinshi bigaragara ku banyeshuri ba kaminuza baba batujuje ibisabwa kubera kwakirwa kw’abatujuje ibyangombwa.

Ati “Dukunze kuvuga ngo ireme ry’uburezi harimo ibibazo, hari ubwo abanyeshuri bagera igihe cyo kwambara ugasanga harimo ibibazo ariko dufite itegeko rishya ryahindutse muri Gashyantare. Hari amateka azarishyira mu bikorwa ni yo mpamvu turi kuganira ku mirongo ngenderwaho kugira ngo ireme ry’uburezi turebe uko twarigarura mu mashuri makuru.”

Yakomeje avuga ko kenshi hari igihe amashuri mashya avuka hakaza umunyeshuri ntibamwandike kuko atujuje ibisabwa bakanamwihorera akahaguma igihe cyagera cyo kwambara akaba aribwo bamwangira.

Ati “Ubu turagira ngo dutangire tubabwire ibyo tuzagenderaho dukore nk’abafatanyabikorwa. Twe dushinzwe kumenya ngo barigisha neza, ibyo twumvikanye barabikora, turashaka gukorana rero tugashyiraho imirongo migari izashyira mu bikorwa itegeko ry’uburezi n’andi mateka amaze gusohoka.”

-  Ikoranabuhanga rihanzwe amaso

Dr Mukankomeje yavuze ko abashinzwe kwandika abanyeshuri bagiye kujya bifashisha ikoranabuhanga ku buryo ngo na HEC izajya ibibona hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ko ikibazo cy’abanyeshuri basoza amasomo batemerewe kwiga gicika.

Ati “Turifuza ko abanyeshuri bazajya biyandikisha barinyuzeho, akazana amanota y’umwaka wa gatandatu niba ajya mu wa mbere wa kaminuza; niba ari ujya mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza akazana ibyangombwa akabinyuza mu ikoranabuhanga kugira ngo natwe bitworohere tubibone bagitangira.”

Yavuze ko hari n’abahindura amazina bikagorana mu kumenya abo aribo ariko ngo kuri ubu bagiye gufatanya kujya bandika abanyeshuri hakiri kare binagenzurwe ku buryo ibibazo bitazongera kuboneka.

Ati “Amashuri amwe agendera ku mafaranga yatanzwe n’abanyeshuri, iyo babonye benshi rero ubwo baba babonye n’amafaranga menshi. Ubu rero turifuza ko ireme rigaruka, turifuza ko umunyeshuri niba adafite amanota ajya kuyashaka akinjira muri kaminuza yujuje ibiswa.”

Yavuze ko ibiganiro bari bugirane n’abashinzwe ireme ry’uburezi muri kaminuza zinyuranye n’imirongo bari bwemeze iri butange umurongo ufatika ku buryo nta mashuri azongera kwitwaza ko atari abizi.

Bamwe mu bashinzwe ireme ry’uburezi n’abashinzwe kwandika abanyeshuri muri kaminuza zinyuranye bavuze ko biteze byinshi ku bumenyi bahawe.

Prof Cyeze Emmanuel ushinzwe Ireme ry’Uburezi muri Kaminuza ya AUCA, yavuze ko hari amategeko ashyirwaho amwe akirengagizwa ku buryo hakenewe gufatwa ingamba zitandukanye.

Ati “Amahugurwa turi kubona ni ingenzi kuko agiye gutuma tunoza ireme ry’uburezi mu mashuri yacu. Tuzigira hamwe icyatuma duteza imbere uburezi kandi ingamba tuzafatira hano ni zo zizashyirwa mu bikorwa.”

Dr Odette Uwizeye ushinzwe kwandika no gukurikirana Imyigire y’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda we yavuze ko amahugurwa yateguwe akenewe cyane kuko hari benshi bakira abanyeshuri batujuje ibisabwa.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa kaminuza n’amashuri makuru birenga 40. Nyuma yo guhugura abashinzwe ireme ry’uburezi n’abashinzwe kwandika abanyeshuri biteganyijwe ko hazakurikiraho abayobozi ba kaminuza zose zikorera mu Rwanda.

Umuyobozi w'Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko ibibazo bigaragara ku banyeshuri batujuje ibisabwa bakirwa na kaminuza bituruka ku kwakirwa hari ibyangombwa badafite
HEC iri kuganira na kaminuza ku kunoza ireme ry’uburezi n’abakira abanyeshuri batujuje ibisabwa
Aya mahugurwa y’iminsi itatu yitabiriwe n’abashinzwe kugenzura ireme ry’uburezi muri kaminuza zose zo mu Rwanda ndetse n’abashinzwe kwandika abanyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .